Rudeboy yahishuye ko amafaranga yatumye abura umukunzi
Umuhanzi Rudeboy yavuze ko ubukene bwatumye abura umukobwa yakundaga ndetse yari yaramweretse n’umuryango.
Paul Okoye uzwi nka Rudeboy akaba yaramenyekaniye mu itsinda rya P Square ari kumwe n’impanga ye Peter Okoye (Mr P) ubu buri umwe asigaye akora umuziki ku giti cye, yavuze ko kutagira amafaranga byatumye abura uwo yihebeye.
Rudeboy usigaye ukunzwe mu ndirimbo: Reason with Me, Woman na Reality, yahishuye ko ibiri mu ndirimbo ‘Reason with Me’ ari inkuru mpamo; yakunze umukobwa amwereka n’umuryango ababwira ko ari uwo yihebeye kandi ari we azashaka, ariko nyuma aza kumwanga kubera nta mafaranga yari afite.
Yagize ati:”Ibiri mu ndirimbo, Reason with Me, ni ibintu bya nyabyo byambayeho, nakunze umukobwa mumurikira umuryango, na mama yari azi ko ari we nzashaka, ariko abahungu bafite amafaranga baramutwaye.”
“Narabashimiye kuko batumye nkora cyane kugira ngo mbone amafaranga menshi.”
Iyi ndirimbo ye ‘Reason with Me’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 221.
Ni umwe mu bahanzi bahiriwe n’umuziki watumye atunga aratunganirwa, ubu akaba yarashatse umugore w’ikimero witwa Ivy Ifeoma.
Paul Nonso Okoye [Rudeboy] yabonye izuba ku wa 18 Ugushyingo 1981. Yavukanye n’impanga ye Peter Okoye (Mr P) mu gace ka Jos muri Nigeria.
Yavuzwe cyane mu muziki kuva mu 2000 ubwo yari kumwe n’impanga ye Peter Okoye, mu itsinda rya P-Square ryabiciye bigacika mu bihe bitandukanye.
Ni umunya-Nigeria w’umunyamuziki ukora injyana ya Afrobeats, Reggae, Dancehall n’izindi.
Yigeze kubwira ikinyamakuru The Guardian ko adakora umuziki nk’ikintu abantu bakumva ubundi bakabyina, ahubwo aba ashaka gutambutsa ubutumwa.
What's Your Reaction?










