Impamvu ababyinnyi b'Inyamibwa AERG bavuze ko kubyina ari ingabo ibakingira

Mpinganzima Joselyne na Ngwinondebe Josette babarizwa mu Itorero ribyina imbyino gakondo “Inyamibwa AERG” bavuga ko umwuga biyeguriye wo kubyina umaze kubageze ku rwego rwiza.

Apr 18, 2025 - 15:05
Apr 18, 2025 - 21:21
 0
Impamvu ababyinnyi b'Inyamibwa AERG bavuze ko kubyina ari ingabo ibakingira

Bamwe mu babyinnyi b'Itorero Inyamibwa AERG, Mpinganzima na Ngwinondebe bazwi ku mbuga nkoranyambaga nka "Jo Twins" bavuze ko impano yabo yo kubyina ikomeje kubaha buri kimwe bakenera mu buzima.

Ni bimwe mu byo babwiye itangazamakuru ubwo "Itorero Inyamibwa AERG" ryaheruka gutaramira mu nyubako y'imyidagaduro ya Main Auditorium iherereye muri Kaminuza y'U Rwanda Ishami rya Huye.

Aba bagore bamaze kwamamara muri uwo mwuga wo kubyina imbyino gakondo bahamije ko kubyina bikomeje guteza imbere ubukungu bwabo.

Umwe muri bo, Mpinganzima yagize ati:"Kubyina ni impano yacu idukamira. Ni nziza cyane iduha ibyo dukeneye bya buri munsi. Ikindi kandi twaguze imodoka ntabwo tugenda tunyagirwa! Urumva umuntu ugera ku rwego rwo kugura imodoka aba amaze gukungahara!"

Ngwinondebe yunzemo avuga ko umwuga wo kubyina ubyara amafaranga nk' indi yose ukaba wafasha uwukora kubaho no gukora indi mishinga ibyara inyungu.

Ibyo barabivuga mu gihe imirimo nk' iyo yo gususurutsa yafatwaga nk' iyo kwinezeza nta kindi umuntu akurikiranyemo, ariko isigaye ari imirimo itunga ingo igakungahaza n'uyikora.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow