Mama wa Diamond Platnumz, Dangote yahishuye icyo yifuza ku muhungu we utarahamya umukunzi
Diamond Platnumz ntabwo arongera gushinga urugo none mama we yavuze icyo amwifuriza mu rushako rwe.
Mama w’icyamamare mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania no hanze yaho,Diamond Platnumz witwa Sanura Kassim uzwi nka Sandra cyangwa se Mama Dangote yavuze ko ashaka ko umuhungu we, Diamond Platnumz ashinga urugo agashaka umugore wubaha Imana n’abantu.
Ku munsi w’amavuko wa Diamond Platnumz wabaye ku wa 02 Ukwakira 2024, mama we yumvikanye kuri Wasafi FM avuka ko umuhungu we wujuje imyaka 35 akuze bihagije akaba abona ko iterambere rya nyaryo yimirije imbere rizamugeza no ku bindi ari ugushinga urugo.
Yagize ati:”Ndimo gusengera umuhungu wanjye [Diamond Platnumz] umunsi ku wundi kugira ngo abashe gushinga urugo rukomeye anatere imbere cyane. Ni irihe terambere rindi tumwifuriza atari ugushinga urugo ngo agumane n’umumararungu we? Si umugabo se? Agomba gushinga urugo.”
Mama Dangote yabajijwe imico ifitwe n’umukobwa ashaka ko umuhungu we yashyingiranwa na we, asubiza ko ashaka umukobwa wubaha Imana.
Yakomeje avuga ko Diamond abizi ko bavuye kure [mu bukene] badashaka umukobwa waza ashaka kubatwara ibyo baruhiye.
Yongeye ati:”Ntabwo dushaka umukobwa uzaza aje gutwara 50% y’ibyo twaruhiye. Ndabizi ko Naseeb [Diamond Platnumz] ashaka umukobwa mwiza, udasesagura.”
Mu mwaka wa 2014, Diamond Platnumz yarushinze na Zari ariko batandukanye mu mwaka wa 2018 bafitanye abana babiri, kuva ubwo agenda avugwa mu nkuru zitandukanye z'urukundo.
Muri iyi minsi, Diamond Platnumz ari kuvugwa mu rukundo n’umuhanzikazi ubarizwa mu nzu ye ya Wasafi Classic Baby (WCB) witwa Zuchu.
Mama Dangote yishimira iterambere ry’umuziki w’umuhungu we, akanajyana na hamwe mu hantu akorera ibitaramo, akaba yarazanye na we mu Rwanda mu itangwa ry’ibihembo bya Trace (Trace Awards 2023) byatanzwe mu Ukwakira kwa 2023 i Kigali. Azirikana kandi ko umuziki wabakuye mu bukene ubu bakaba bari mu miryango ikize mu gihugu cya Tanzania.
Mama Dangote yatejwe imbere n'umuhungu we, Diamond Platnumz wahiriwe n'umuziki
What's Your Reaction?










