Drake yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi

Umuraperi Drake yongeye kuzamura amarangamutima y'abafana nyuma y'aho agaragaye aha umwe mu bafana be urwaye kanseri akayabo k'amafaranga yo kwifashisha mu buzima bwe, ibi byongeye kuzamura amarangamutima ya benshi.

Feb 10, 2024 - 12:02
Feb 10, 2024 - 20:53
 0
Drake yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi

Ni amashusho akomeje kugenda agaragaza aho uyu muraperi aheruka gukorera igitaramo mu mugi wa Nashville ubwo yaherezaga umwe mu bafana be bari baje kumushyigikira akayabo k'amafaranga ibihumbi 100 by'amadorari ($100) ni ukuvuga arenga Miliyoni 100 z'amafranga y'u Rwanda.

Drake yatanze aya mafaranga nyuma yo kubona uyu mufana afite icyapa cyanditseho ko arimo kwivuza kanseri, ahita yiyemeza kumuha aya mafaranga mu rwego rwo kumufasha kwiyitaho.

Uyu muraperi kandi ibi si ubwa mbere abikoze kuko usanga inshuro nyinshi iyo akoze ibitaramo, ava aho hantu yakoreye igitaramo agize umuntu runaka aha ubufasha byaba mu mafaranga cyangwa se mu bundi buryo.

Ibikorwa nk'ibi agenda akora bituma agenda yigarurira imitima ya benshi bakamufata nk'umuntu ugira umutima wa kimuntu bitandukanye n'uko usanga abandi baraperi babafata.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow