Riderman yagaragaje icyo umuziki nyarwanda ukeneye ngo ube wagera ku rundi rwego

Umuhanzi Riderman nk’umwe mu bamaze igihe kinini mu muziki yagaragaje ko umuziki nyarwanda ugikeneye ibintu byinshi kugira ngo ube wagera ku rundi rwego runaka harimo inzu zo gukoreramo ibitaramo zigezweho, abashoramari, amategeko arengera abahanzi n’ibindi.

Mar 17, 2024 - 09:01
Mar 17, 2024 - 09:28
 0
Riderman yagaragaje icyo umuziki nyarwanda ukeneye ngo ube wagera ku rundi rwego

Benshi mu bantu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda kandi bawumazemo igihe usanga bahuriza ku kintu cy’uko umuziki nyarwanda ubura abashoramari bawushoramo amafaranga menshi bikaba byafasha abahanzi no gukora cyane kandi bagakora ibintu bifite umwimerere kandi biri ku rwego mpuzamahanga bityo umuziki ukaba wagera ku rundi rwego ruhambaye.

Riderman kandi asanga mu muziki nyarwanda hakenewe amategeko arengera abahanzi n’ibihangano byabo kuko usanga abahanzi bacibwa intege no kubona ibihangano byabo bicurangwa k’umuhanda n’ahandi hagiye hatandukanye ku buryo usanga inyungu ibivuyemo idashobora kubageraho nyamara baba bashoye menshi.

Asanga kandi kuri we mu Rwanda hagikenewe kubakwa inyubako ziberamo ibitaramo zubatse mu buryo bugezweho kuko uretse gusa mu mujyi wa Kigali hamaze kubakwa inzu ziberamo imyidagaduro zubatse mu buryo bugezweho ariko usanga kugeza n’ubu mu ntara ibitaramo bibera mu bibuga bisanzwe bitagenewe kuberamo ibitaramo.

Uyu muhanzi kandi agaragaza ko ikibazo cya ruswa kiri mu bintu byadindije injyana ya Hip Hop ndetse n'umuziki nyarwanda yaba abayitanga ndetse n'abayakira.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow