Indirimbo Pom Pom yahuriweho n'abantu bava mu bihugu bitanu bitandukanye

Indirimbo Pom Pom ya Bruce Melodie ikunzwe cyane muri iyi minsi burya wamenya ko yahurijweho ibitekerezo n'abantu bo bo mu bihugu bitanu bitandukanye byo muri Afurika.

Jan 3, 2026 - 14:25
Jan 4, 2026 - 14:45
 0
Indirimbo Pom Pom yahuriweho n'abantu bava mu bihugu bitanu bitandukanye

Iyi ndirimbo yari imaze amezi agera ku 8 itegujwe abakunzi b'umuziki cyane ko Bruce Melodie yatangiye kuyiteguza muri Mata 2024, kuri ubu yamaze kujya hanze mu buryo bw'amajwi n'amashusho. 

Uretse Diamond Platnumz wo muri Tanzania na Brown Joel wo muri Nigeria nk'abahanzi nyamukuru bayikoranye na Bruce Melodie, muri rusange yakozweho n'abantu bakomoka mu bihugu bitanu. 

Abahanzi batatu bayiririmbyemo ni nabo banayanditse, mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe ndetse inononsorwa na C-Tea Beat wo muri Ghana naho amashusho y'iyi ndirimbo yo yakozwe na Legendary Sasha Vybz wo muri Uganda.

Uretse aba kandi hari n'abandi bagize uruhare mu ikorwa ryayo barimo Adesope wo muri Nigeria umenyerewe mu byo kumenyekanisha ibikorwa by'abahanzi.

C-Tea Beat wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi 

Reba Indirimbo Pom Pom ya ya Bruce Melodie, Diamond Platnumz na Brown Joel 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com