Recording Academy yirukanye umukozi wanze guhitamo indirimbo "Shake It To The Max"
Sean Thwaites wahoze ari umukozi ushinzwe ibijyanye n'injyana z'umuziki muri Recording Academy itegura Grammy Awards, yavuze ko yirukanwe mu bagize inama y’ubutegetsi y'iyi sosiyete nyuma yo gushyira mu bikorwa amabwiriza yanga ko indirimbo "Shake It To The Max" y'umuhanzikazi Moliy ihatana mu byiciro bibiri bya Grammy.
Nk’uko Thwaites abisobanura, iki cyemezo cyafashwe mu gihe hatoranywaga indirimbo zizahatana muri Grammy 2025, mu byiciro birimo 'Best Global Music Performance' na 'Best African Music Performance.'
Uyu mugabo avuga ko ibisabwa byihariye muri ibyo byiciro ku ndirimbo isubiwemo (remix) "Shake It To The Max" (Fly) y'umuhanzikazi Moliy ukomoka muri Ghana, itari ibyujuje ari na byo byamuhatiye kuyikura mu zemewe guhatanira ibihembo.
Thwaites akomeza avuga ko gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza byateje amakimbirane akomeye mu buyobozi bwa Recording Academy. Yemeza ko ayo makimbirane yakomeje gukura kugeza ubwo yirukanwe ku nama y’ubutegetsi ya Recording Academy ku wa 21 Ugushyingo 2025.
Moliy nyiri ndirimbo "Shake It To The Max" (Fly)
Nubwo Recording Academy itaratangaza ku mugaragaro icyatumye yirukanwa, Thwaites we ahamya ko kwirukanwa kwe bifitanye isano n’uko yahagaze ku mahame no kubahiriza ibisabwa kugira ngo indirimbo ihatane.
Iyi ndirimbo ya Moliy, ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri uyu mwaka 2025 mu bice bitandukanye ku Isi, ibyatumye benshi bibaza no ku mpamvu zatumye idahatana mu bihembo bya Grammy Awards.
What's Your Reaction?










