Shakira yavuze uburyo urukundo rwabaye igitambo cyo kuba ahagaritse umuziki

Umuhanzikazi Shakira Isabel Mebarak Ripoll uzwi cyane nka Shakira ukomoka mu gihugu cya Colombia wakunzwe kuva mu myaka yo hambere kugeza n’ubu, yatangaje ko yari yarahisemo kuba ahagaritse umwuga we wo kuririmba nk’igitambo cy’urukundo kugira ngo abe hafi y’uwahoze ari umukunzi we Gerard Pique abashe gukina umupira.

Mar 17, 2024 - 16:14
Mar 17, 2024 - 16:20
 0
Shakira yavuze uburyo urukundo rwabaye igitambo cyo kuba ahagaritse umuziki

Hari hashize imyaka igera kuri irindwi Shakira atakigaragara mu muziki, nta n’igihangano cye kijya hanze, ibyatumye abakunzi be n’abakunzi b’umuziki muri rusange bibaza irengero rye dore ko yari akunzwe n’imbaga y’abantu benshi ku isi yose bumva ko atapfa kugenda gutyo gusa kandi yari agikunzwe na benshi.

Shakira mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘The Times’ cyo muri Colombia yavuze ko yagiye atamba ibitambo byinshi kubw’urukundo yakundaga uwahoze ari umugabo we Gerard Pique wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Barcelona, ari na yo mpamvu yahisemo kuba ahagaritse umuziki kugira ngo abe iruhande rw’umukunzi we abashe gukina umupira atuje. Yagize ati “Habayeho ibitambo byinshi mu rukundo…Mu gihe cyatambutse nahagaritse umwuga wanjye (Umuziki) kugira ngo mbe iruhande rwa Gerard abashe gukina umupira.”

Nyuma yo gutandukana n’umugabo we avuga ko ubu agiye kugaruka mu muziki nk’uko bisanzwe ndetse kuri ubu akaba yitegura gushyira hanze album ye nshya yise ‘Women no longer cry’ nyuma y’imyaka irindwi ashyize hanze iyitwa ‘El Dorado’ mu mwaka wa 2017.

Shakira yashakanye na Gerard Pique ukomoka mu gihugu cya Spain mu mwaka wa 2011 batangaza ko bamaze gutandukana mu mwaka wa 2022 nyuma y’imyaka 11 babana nk’umugore n’umugabo, batandukana babyaranye abana babiri. Yakunzwe mu ndirimbo nka Waka Waka, Hips Don’t Lie, Whenever Whenever n’izindi zitandukanye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow