Hamenyekanye impamvu amashusho y'indirimbo Cinema ya Bwiza na Chris Eazy atasohotse

Indirimbo cinema ya Bwiza yahuriyemo na Chris Eazy yakunzwe n'abatari bake ariko bagategereza amashusho yayo bakayaheba, byamenyekanye ko impamvu yatumye batayashyira hanze byatewe n'uko habaye ikibazo cy'igihe bituma bahitamo kuyireka.

Feb 26, 2024 - 12:04
Feb 26, 2024 - 12:33
 0
Hamenyekanye impamvu amashusho y'indirimbo Cinema ya Bwiza na Chris Eazy atasohotse

Kuva iyi ndirimbo Cinema yasohoka mu buryo bw'amajwi byaragaragaye ko ari indirimbo yakiriwe neza n'abantu ndetse barayishimira cyane ko yahuriwemo n'abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi nka Chris Eazy ndetse na Bwiza.

Abantu ntibasibye kugaragaza ko bayishimiye ndetse haba abanyarwanda, Abarundi ndetse n'abandi batuye hirya no hino ku isi babasha kumva ururimi rw'ikinyarwanda ntibasibaga kubaza aba bahanzi bombi igihe bazashyirira hanze amashusho yiyi ndirimbo bakomeza kubazirika ku katsi amaso ahera mu kirere.

Hagiye havugwa ibintu byinshi bishobora kuba byarabaye imbogamizi mu gushyira hanze aya mashusho nko kuba harabayeho ibibazo byo kutumvikana ku mpande zombi bigatuma hadafatwa ano mashusho. Gusa n'ubwo byavugwaga ku mpande zombi nta kintu na kimwe bigeze babitangazaho.

Umuhanzikazi Bwiza ubwo yari mu bitaramo bya tour du Rwanda festival yabajijwe impamvu batashyize hanze amashusho avuga ko muri gahunda byari bipanze ko igomba gusohoka kuri album ye yise My Dream ifite n'amashusho gusa ntibyashoboka ko afatwa bahitamo kuyisohora mu buryo bw'amajwi gusa ahamya ko nta kibazo na kimwe yaba afitanye na Chris Eazy.

Chris Eazy mu kiganiro Samedi de tente' kuri Radio Rwanda we yaje kubazwa iki kibazo nawe gusa we mu buryo bweruye yavuze ko gahunda yo gufata amashusho yari ihari gusa ku ruhande rwa Bwiza na Kikac music bamubwira ko babuze umwanya wo kuba bafata aya mashusho biza kurangira bemeje ko bayihorera.

Iyi ndirimbo ikaba imaze amezi agera kuri atandatu asatira arindwi igiye hanze mu buryo bw'amajwi, ikaba nayo yarasohotse kuri album ya Bwiza yise My Dream igizwe n'indirimbo 14.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow