Imbamutima za Miss Uganda 2023, Hannah Karema wafunguye umuryango ufasha abatishoboye

Nyampinga w’igihugu cya Uganda, Hannah Tumukunde yatangaje ko yafunguye umuryango “Hannah Karema Foundation” wita ku batishoboye, ashimira Imana ko ibyo yiyemeje yabigezeho.

Feb 11, 2025 - 18:47
Feb 11, 2025 - 19:02
 0
Imbamutima za Miss Uganda 2023, Hannah Karema wafunguye umuryango ufasha abatishoboye

Miss Hannah Karema Tumukunde watorewe kuba Nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2023 ikamba yarekuye mu mwaka wa 2024, yashinze umuryango ufasha ba ntahonikora cyane cyane abari n’abagore. We avuga ko atari we wabyikoresheje ahubwo ko ari Imana yabimugiriyemo.

Uwo muryango yawufunguye ku mugaragaro mu mpera z’icyumweru gishize mu birori byari byitabiriwe n’uwamusimbuye ufite ikamba rya Miss Uganda 2024/25, Natasha Nyonyozi.

Nyuma y’iminsi abatari bake bamushima bavuga ko ari umukobwa w’intwari wabonye ageze ku rwego rwiza akibuka n’abandi bantu badafite ubushobozi, biganjemo abakobwa batakomeje amashuri bagahura n’ubuzima bugoye butuma batabona n’ibikoresho birimo n’iby’isuku.

Uyu mukobwa yaciye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibyo ari gukora abishimira Imana. Ati:”Iyo igihe cya nyacyo cyigeze Imana irabikora. Ndagushimira cyane Yesu.”

Abenshi baramushimiye bijyanye n’ukuntu usanga hari abandi bantu bagera ku rwego rwiza ntibibuke abatishoboye ngo babashingire umushinga wo kubateza imbere. Bashima intambwe yatewe n’uwo mwari.

Miss Hannah Karema Tumukunde ni umwe mu bakobwa begukanye irushanwa rya Nyampinga wa Uganda bahiriwe mu irushanwa rya Miss World. Yaryitabiriye mu mwaka wa 2024 agera mu 8 ba nyuma bavuye uwaryegukanye, Krystyna Pyszkova.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow