Shaddyboo yahishuye icyo akundira Producer Yeweeh

Shaddyboo umaze kuba inararibonye ku mbuga nkoranyambaga akomeje guhamya ko ari mu rukundo n’umwe mu basore batunganya indirimbo mu Rwanda, Yeweeh.

Nov 3, 2024 - 15:34
Nov 3, 2024 - 15:55
 0
Shaddyboo yahishuye icyo akundira Producer Yeweeh

Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yahamije urwo akunda Yeweeh uri mu batunganya indirimbo i Kigali, ashimangira ko amukundira ubwenge bwe nuko amwitaho.

Ku wa 26 Ukwakira 2024, Igisubizo.com yashyize hanze inkuru ivuga ku rukundo rwa Yeweeh na Shaddyboo. Icyo gihe Yeweeh yahamije ko akunda Shaddyboo.

Nyuma yaho bongeye guhamya urwo bakundana baserukana mu itangwa ry’ibihembo bya ‘Diva Awards.’ Banishimiye igihembo uwo mugore yegukanyemo cya ‘Best Queen of Beauty.’

Mu kiganiro na 'IGIHE KULTURE,' Shaddyboo yashimangiye urwo akunda uwo musore ukunzwe mu ndirimbo yakoze yitwa 'Ndotsa,' avuga ko yamukundiye ubuhanga no kwitanaho.

Yagize ati:”Ni umusore nakundiye ibintu bitandukanye birimo ubupfura, kuba ari umusore mwiza, wambara akaberwa. Anyitaho; iyo mbyutse numva ampamagaye akambaza uko naramutse nkamubwira, akambaza uko merewe nanjye nkamubwira, ahora ampangayikiye cyane.”

“Uretse ibyo, ni umusore wize w’umunyabwenge, ibyo akora arabizi kandi abikora neza.”

Uyu mugore avuga ko ajya amusanga aho akorera indirimbo, muri B&G Records, akazikora areba ari nako bagirana ibihe byiza.

Ku bijyanye no gukunda abasore bato, Shaddyboo avuga ko yazinutswe gukunda abagabo bakuru kubera ko bamuhemukiye.

Ati:”Nsigaye nikundira abasore bato, abagabo bakuze barananiye barampangayikisha, ubu nihitiyemo gukunda abasore bato.”

Yongeyeho ko umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, Meddy Saleh babyaranye abana babiri, ari we yakunze cyane bigera n’aho babyarana abana babiri. Nyuma yo gutandukana na we ngo akeneye abandi basore bamuryohereza ubuzima.

Ati:”Uwa mbere ni Meddy, azahora ari n’uwa mbere kubera ko twabyaranye abana, ariko ubu uri ku mutima ni Yeweeh.”

Shaddyboo uri gukundana na Yeweeh nyuma y’igihe akundana n’umusore witwa Jeanot Manzi, ni umwe mu bagore bo mu Rwanda bavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, dore ko akurikirwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa Instagram.

Yeweeh yahamirije Igisubizo.com ko akunda Shaddyboo

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow