Uko Ruti Joel yiyemeje kugura imodoka ya nyakwigendera Yvan Buravan
Umuhanzi w'indirimbo gakondo, Ruti Joel yavuze ko yiyemeje kugura imodoka ya Yvan Buravan wari inshuti ye cyane, kugira ngo agire ikintu cye asigarana gifatika.
Ruti Joel yavuze ko yaguze iyi modoka yo mu bwoko bwa Benz yari iya Yvan Buravan, akaza kuyiha izina 'Nkongi Cyane' ryari ikivugo cye.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n'umunyamakuru Mugabe Robert, yavuze ko yiyemeje kugura iyi modoka kugira ngo asigarane ikintu cya Baravan gifatika.
Ubwo umunyamakuru yari amubajije inkomoko yo kwita imodoka ye 'Nkongi Cyane', Ruti yagize ati "Nkongi rero, iyi modoka yari iya Buravan(Nkongi)."
Ruti agakomeza asobanura ko izina yayihaye rikomoka ku kivugo cya Buravan, yivugaga agira ati "Ndi Burabyo butatse u Rwanda, ka Sayinzoga ruhuta uwishyanga, agatsinda ndi Nkongi cyane."
"Nkongi rero iyi ni imodoka ya Buravan, navuze nti 'Nta kintu mfite cye usibye umutima wanjye kuba arimo gusa, ndashaka icye gifatika. Ni bwo navugishije se ati ndashaka kugura imodoka ye nyigumane."
Yvan Buravan wari inshuti cyane ya Ruti Joel, ndetse akaba umuhanzi wari wihariye ku guhuza umuziki gakondo w'Abanyarwanda n'imiziki igezweho, yapfuye ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kuvurirwa.
Ruti na Buravan bari inshuti cyane
What's Your Reaction?










