Alto munzira zo gutandukana n'inzu yamurebereraga muri muzika ye

Umuhanzi Alto nyuma yo gushyira haze indirimbo ye nshya yagize ibyo atangaza ku bigendanye n'inzu imureberera muri muzika ye.

Oct 6, 2023 - 21:43
Oct 6, 2023 - 21:55
 1
Alto munzira zo gutandukana n'inzu yamurebereraga muri muzika ye

Alto ni Umuhanzi Nyarwanda uri mu bakunzwe, akaba yaramaze igihe kingana n'umwaka adakora indirimbo nshya cyangwa kugaragara mu bikorwa bitandukanye by'umuziki.

Yagarukanye indirimbo nshya yise "Yego" yakiriwe neza cyane mu bakunzi b'umuziki Nyarwanda.

Ubwo yari mu kiganiro The Choice Live ku Isibo TV yabajijwe impamvu yaramaze iminsi adakora imiziki avuga ko Label abarizwamo ndetse ngo anabura iminsi mike amasezerano bafitanye arangire ariyo TB Music ko itari gukora neza nkuko abishaka.

Yavuze ko kandi iyi ndirimbo (Yego) ariwe wayikoreye hatariho uruhare rwa Label kugirango asuzume ubushobozi bwe cyane ko yavuze ko mu gihe amasezerano arangiye aricyo gihe cyiza cyo kwikorana.

Muminsi ishize hakaba hari amakuru yagiye amuvugwaho mu rukundo rwe, ko yaba ari munzira yo gukora ubukwe n'umukunzi we bikekwa ko yaba abarizwa muri America. 

Alto akaba atarigeze avuguruza cyangwa ngo yemeze ayo makuru yari hanze amuvugwaho.

Iyi ndirimbo ye nshya ikaba yarakozwe n'umu Producer mushya nawe ugezweho muri iyi minsi ariwe Yeweeh ( Renstar) , akaba akorera munzu itunganya imiziki yitwa B&G Records.

Alto mubiganiro yagiye akora kubitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu, yagiye asaba abakunzi be ko basangiza inshuti zabo iyi ndirimbo ye nshya ikagera kure ndetse akabasaba no gukomeza kumushyigikira muri muzika ye.

Iyi ndirimbo ikaba ibarizwa kumbuga nkoranyambaga zose z'uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake.

Inkuru ya Tumushime Safi

https://youtube.com/watch?v=SO2itFXs8ME&si=cop_F9GaPFi2W7Wl

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow