Impamvu nyamukuru zatumye Kenny Sol asubika kujya gutura muri Canada

Mu mpera z’umwaka washize nibwo byavuzwe ko umuhanzi Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol yaba agiye kwimukira mu gihugu cya Canada n’umukunzi we ariko aza kugira imbogamizi bituma ahita afata icyemezo cyo kubisubika akazaba ajyayo.

Apr 21, 2024 - 10:01
Apr 21, 2024 - 10:22
 0
Impamvu nyamukuru zatumye Kenny Sol asubika kujya gutura muri Canada

Ubwo uyu muhanzi yari ari mu myiteguro yo kwerekeza mu gihugu cya Canada yatangiye kubona ibiraka bitandukanye byo kwamamariza Sosiyete zitanduakanye kandi bakamuha amafaranga afatika, Kenny Sol arabitekereza asanga yitesheje icyo kiraka yaba ahombye dore ko ngo aho yari agiye kujya ntaho hari hagiye n’ubundi isaha n’isaha yajyayo.

Muri iyo minsi kandi nibwo byahise bihurirana n’uko Coach Gael washinze 1:55 AM yamwegereye akamusaba ko yaza muri label bagakorana, aya mahirwe nayo yanze kuyapfusha ubusa niko guhita asinya amasezerano y’imikorere muri iyi label gusa amakuru ahari ni uko basinye amasezerano y’igihe gito kuko n’ubundi gahunda y’uyu musore yo kwerekeza hanze igihomeje.

Amakuru avuga ko icyemezo cyo kujya gutura hanze cyazanywe n’umugore wa Kenny Sol, we ngo yashakaga kujya kwibera hanze kuko mu buzima busanzwe we adakunda ubuzima bw’ubwamamare kandi mu gihe ari mu Rwanda ntaho ashobora kubihungira ari na yo mpamvu yatumye bakora ubukwe mu ibanga nubwo byaje kumenyekana gusa ubukwe bwabo bwitabirwe n’abantu mbarwa.

Byari biteganyijwe ko umwaka wa 2024 uzatangira Kenny Sol yaramaze kwerekeza hanze n’umukunzi we wari waramaze gusama ari nayo mpamvu bakoze ubukwe igitaraganya.

Mu mpera z’umwaka wa 2023 ubwo umuhanzi Kenny Sol yari amaze iminsi mu bitaramo byazengurukaga imijyi yo muri Canada, biza kumenyekana ko ari mu rukundo na Kunda Alliance ubwo yazaga kumwakira ku kibuga cy’indege.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow