Mark Zuckerberg yavuze iherezo rya 'Smart phones' n'ikizazisimbura 'smart-glasses'

Umuherwe Mark Zuckerberg ukuriye ikigo "Meta" cyibarizwamo imbuga nkoranyambaga zigaruriye abatari bake: Facebook, Instagram, Whatsapp na Threads, yavuze ko ahinguranya ibihe akabona telefone ziri kugana ku iherezo zisimburwe n'amarineti.

Jan 16, 2025 - 12:51
Jan 16, 2025 - 23:03
 0
Mark Zuckerberg yavuze iherezo rya 'Smart phones' n'ikizazisimbura 'smart-glasses'

Mark Zuckerberg yahishuye intekerezo ze ziganisha ku cyizasimbura telefone zakozwe zikagenda zihindurwa kugeza zibaye mudasobwa nto 'smart phones,' avuga ko izo telefone zigiye gusimburwa n'amarineti agezweho ari gukorwa ku bwinshi.

Amateka ya telefone agaragaza ko iza mbere zakozwe zari nini zitungwa n'abifite, ushaka umuntu wajyaga kumureba imbona nkubone mukivuganira kubera ko byari bigoye kubona uko muvugana kuri telefone. Iterambere rya telefone ryatumbagiye mu myaka ya 1990 na 2000 ryasize hakozwe telefone zibumbatiye mudasobwa.

Hari abadaheruka kwikoza mudasobwa ahubwo ibyo bakayikoresheje babikoresha telefone. Bivuze ko telefone iri ku ibere kurusha mudasobwa.

Uko iterambere ry'ikoranabuhanga rizamuka riragaragaza ko na telefone zizageraho zigacuka, smartphone yawe ukajya uyisiga mu rugo cyangwa se ukayiriza mu mufuka. Ikizaba kiri ku ibere ni amarineti agezweho "smart-glasses."

Ibyo byahamijwe na nyiri Meta, Mark Zuckerberg wavuze ko hari gukorwa ayo marineti akora nka mudasobwa cyangwa se telefone. Afite porogaramu ndetse izindi uzongeramo ubundi ukajya uganira, ureba filime n'amakuru agezweho nk'uko bikorwa kuri telefone.

Igitangazamakuru The Jerusalem Post cyanditse ko ashobora kuzagurwa ku bwinshi kuko hari abantu barambirwa gutwara telefone mu ntoki bazajya boroherezwa no kuba bayambaye ubundi bakagira ibyo bayakoresha batavunitse, icyo bakoze ari ukuyatsa no kuyambara.

Ni amarineti akomeje gukorwa n'ibigo bisanzwe bikora telefone na mudasobwa. Zuckerberg ahamya ko mu myaka ya 2030, telefone zizabikwa.

Ati:"Ndatekereza ko mu myaka ya 2030 telefone muvuga ngo ntimwabaho mutazifite muzazishyira mu mifuka. Mukoreshe amarineti. Ibi bizihutisha ibikorwa by'umuntu."

Aka gashya mu ikoranabuhanga kazazana n'igihe gishya cyaryo kerekane n'umuvuduko udasanzwe waryo.

Mark Zuckerberg abona smartphone zigiye gusimburwa na smart-glass

Smart-glass ziri mu nzira yo gusimbura smart-phone

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow