Ukuri ku rugendo rwa M.Irene uri kubarizwa muri Canada
Nyuma y’uko Murindahabi Irene ageze mu gihugu cya Canada aho byavugwaga ko yaba asanzeyo umukunzi we ndetse akaba ariho agiye gutura, byamenyekanye ko yagiye mu kazi no gutegura ibitaramo bya Vestine na Dorcas bitegura gukorera muri iki gihugu.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hatangiye gukwirakira inkuru zivuga ko umunyamakuru Murindahabi Irene yaba agiye gutura mu gihugu cya Canada aho asanzeyo umukunzi we gusa aya makuru nta gihamya yari afite ndetse na nyirubwite ntacyo yari yakabitagajeho.
Nyuma y’iminsi micye M. Irene yaje gushyira ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yamaze kugera muri iki gihugu cya Canada gusa ntiyatangaza icyamujyanyeyo niba ari akazi cyangwa se ari uguturayo.
Kuri ubu amakuru ahari kandi yizewe ni uko M. Irene yagiye muri Canada ari mu kazi ko kuzenguruka imijyi itandukanye yaho aganiriza Abanyarwanda batandukanye batuye muri iki gihugu areba uko babayeho ndetse kuri ubu yatangiye kuganira na bamwe, gusa ikirenzeho ni uko yagiye no gutegura ibitaramo itsinda rya Vestine na Dorcas bitegura gukorera muri iki gihugu mu mpera z’uyu mwaka.
What's Your Reaction?










