Umuyobozi Mukuru wa RGB yagaragaje ko Ruti Joel ari umuhanzi w'ibihe byose mu muziki nyarwanda

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Dr. Uwicyeza Doris Picard, yagaragaje ubudasa n'impano idasanzwe y'umuhanzi Ruti Joel mu muziki w'u Rwanda.

Sep 9, 2025 - 10:42
Sep 9, 2025 - 10:48
 0
Umuyobozi Mukuru wa RGB yagaragaje ko Ruti Joel ari umuhanzi w'ibihe byose mu muziki nyarwanda

Mu butumwa uyu muyobozi yanyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, yagaragaje ko Ruti Joel ari we muhanzi mwiza mu Rwanda, haba mu miririmbire ye ku rubyiniro, ijwi rye, ndetse amagambo agize ibihangano bye. 

Yagize ati: "Nakwemeranya na buri umwe mvuze ko Ruti Joel ari we muhanzi mwiza kurusha abandi mu Rwanda muri iki gihe. Afite ijwi rihambaye, agaragara neza ku rubyiniro, n'umutaramyi udasanzwe kandi akagira amagambo meza cyane mu ndirimbo ze. Ni we muhanzi w'ibihe byose mu Rwanda nta gushidikanya." 

Ruti Joel ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakora injyana gakondo y'Abanyarwanda, ndetse agakundirwa n'abenshi ubuhanga bwe budasanzwe mu mibyinire ya Kinyarwanda ku rubyiniro ndetse akabihuza no kuririmba mu buryo bwihariye muri iyi njyana.

Ruti Joel ari kubyina Kinyarwanda 

Uyu muhanzi yatangiye kumvikana cyane mu muziki w'u Rwanda, kuva mu 2018, binyuze mu ndirimbo 'Diarabi' yahuriyemo na mubyara we Jules Sentore na nyakwigendera King Bayo. Izindi ndirimbo yagiye akora mu myaka yakurikiye ni nka 'La Vie est Belle', 'Rumuri rw’Itabaza', 'Rusaro' yaje gukurikirwa n'izindi zakunzwe cyane nka 'Igikobwa', 'Oulala' 'Rasana' yakoranye na Mike Kayihura, ndetse n'izindi zitandukanye. 

Kugeza ubu Ruti afite album ebyiri amaze gukora mu muziki, iya mbere ni 'Rumata' iya kabiri ikaba 'Musomandera' yagiye hanze mu 2023, iriho indirimbo zakunzwe cyane nka 'Cunda', 'Amaliza', na 'Ibihame'.

Ruti Joel kandi mu gihe amaze mu muziki yagiye akora ibitaramo bitandukanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, akaba yaratwaye n'ibihembo birimo icya 'Isango na Muzika Awards 2024', nk' umuhanzi mwiza ukora injyana ya Gakondo.

Reba indirimbo 'Igikobwa' ya Ruti Joel iri muzamenyekanye cyane 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com