Omah Lay yatunguwe no gusanga yaribeshye kuri Davido

Umuhanzi Omah Lay ukomoka mu gihugu cya Nigeria yaguye mu kantu ubwo yabonaga amashusho ya Davido ari kuririmba indirimbo ye bwa mbere mu mateka yahimbawe cyane, nyamara we yari azi ko amwanga urunuka.

Mar 13, 2024 - 09:23
Mar 13, 2024 - 16:07
 0
Omah Lay yatunguwe no gusanga yaribeshye kuri Davido


Ni amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuhanzi Davido  acuranga indirimbo ya Omah Lay mu modoka ari kumwe na Kai Cenat ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe Za America wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro agenda anyuzaho bitandukanye, ubwo batemberaga mu mujyi w’I Lagos muri Nigeria mu ijoro ryo ku wa mbere ubona ko bishimiye kumva iyi ndirimbo.

Uyu musore ukiri muto, yaje gutungurwa agikubita amaso aya mashusho Davido ari kwamamaza indirimbo ye ubona ko yahimbawe dore ko kuva kera yahoze atecyereza ko Davido ari umwanzi we. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X (Twitter) mu magambo macye yagize ati “Buri gihe nahoraga ntecyereza ko Davido anyanga”

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa X baje kujya ahatangirwa ibitecyerezo (Comments) ku byo yari amaze gutangaza, baramunenga cyane bavuga ko yibeshye kuri Davido kuko ari umugabo ugira umutima mwiza wumva yafasha buri umwe umuri hafi, abandi bavuga ko ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe gituma yifata agaharabika umuntu nta kimenyetso na kimwe afite.

Kenshi usanga mu gihugu cya Nigeria havugwa ikintu cyimeze nk’ihangana hagati y’abahanzi biyita ko bakomeye  mu muziki wabo, ugasanga bahora bapingana buri umwe yumva ko ari we uyoboye Nigeria yose nk’uko abahanzi barimo Burna Boy, Wizkid, Davido n’abandi usanga buri umwe  yikomanga mu gatuza ko ari we uyoboye abandi. Ibi kandi bigashimangirwa n’uko ari gacye wabona indirimbo abahanzi babiri cyangwa batatu bakoranye ahubwo usanga akenshi buri wese yakoze ku giti cye inshuro nyinshi cyangwa se yakoranye n’undi w’I mahanga.

Omah Lay yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Soso, gusa yagiye akora n’izindi zirimo Gold n’izindi nyinshi zitandukanye zagiye zikundwa cyane.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow