IShowSpeed yamaze kugura inzu mu Rwanda

IShowSpeed umaze kuzengura ibice bitandukanye mu Rwanda, yamaze gutangaza ko yahaguze inzu nyuma yo kuvuga ko ari kimwe mu bihugu byiza yagezemo.

Jan 10, 2026 - 19:05
Jan 10, 2026 - 19:08
 0
IShowSpeed yamaze kugura inzu mu Rwanda

Uyu musore w'imyaka 20 ubusanzwe witwa Darren Jason Watkins Junior yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 09 Mutarama rishyira ku wa 10 ndetse azindukira mu birunga ajya gusura ingagi.

Ku masaha ya ku manywa yatangiye kuzenguruka ibice bimwe by'umujyi wa Kigali birimo I Nyamirambo ahazwi nka Club Rafiki, i Remera kuri Stade Amahoro ahaberaga umukino wa Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.

Uyu musore wamamaye ku biganiro akora ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse akaba n'umufana ukomeye wa Cristiano Ronaldo, ubwo yaganiraga n'umwe mu bakunzi bari bahuriye ku meza basangira, yamubwiye ko yamaze kugura inzu mu Rwanda.

IShowSpeed ari gutembera ibihugu byinshi byo muri Afurika mu rugendo rw'iminsi 28 azagirira mu bihugu 20 kuri uyu mugabane.

IShowSpeed mu mwambaro w'Amavubi arimo gukoma ingoma za Kinyarwanda 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com