Don Jazzy yahishuye ukuntu yahabuwe na Wizkid

Uyu Don Jazzy yavuze ko Wizkid afite abakunzi bamukunda bya nyabyo, bagatuma indirimbo ye ihombesha izindi.

Oct 1, 2024 - 17:20
Oct 1, 2024 - 22:50
 0
Don Jazzy yahishuye ukuntu yahabuwe na Wizkid

Umwe mu bahanzi akaba n’umushoramari mu muziki wa Nigeria, Don Jazzy yavuze ko Wizkid ari umuhanzi ukomeye ku buryo umuhanzi wundi iyo ashyize hanze indirimbo ku munsi umwe na we ihomba.

Don Jazzy ufite amateka akomeye mu ruganda rw’umuziki wa Nigeria, dore ko yawukoze aba mu gihugu cy’U Bwongereza mu myaka ya za 2000 nyuma akaza kugaruka muri Nigeria, we na mugenzi we D’ Banj bashinga inzu ifasha abahanzi ya ‘Mo Hits Records,’ igenze biguru ntege mu by’umuziki, yahise ashinga ‘Mavin Records’ yaciyemo abahanzi barimo Tiwa Savage, ubu ikaba ifite abarimo Rema, Crayon na Ayra Starr.

Uyu mugabo yahamije ko ubushongore n’ubukaka bw’uwamusanze mu muziki, Wizkid, bwatwumye amutinya ku buryo atatinyuka gusohora indirimbo ku munsi umwe na we.

“Mbere twakundaga gushyira hanze indirimbo ku munsi wo ku wa Gatanu, ariko ubu dusigaye dutinya ku wa Gatanu ahubwo tukazishyira hanze mu yindi minsi kubera Wizkid. Buriya, Wizkid ashobora kubyuka ku wa Gatanu agashyira hanze indirimbo, atigeze anatangaza, iyo ndirimbo ikamenyekana.”

“Ukoze ikosa ugashyira hanze indirimbo ku munsi umwe na Wizkid, byanze bikunze indirimbo yawe imirwa n’iyo ye. N’iyo wakwishyura abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, ngo bayamamaze, ntaho yagera ahubwo waba urimo urata umwanya.”

Don Jazzy yashimangiye ko atakwemerera umuhanzi wo mu nzu ifasha abahanzi ye yitwa ‘Mavin Records’ gushyira hanze indirimbo ku munsi umwe na Wizkid.

“Niba ushaka ko indirimbo yawe imenyekana ikanakundwa cyane irinde kuyishyira hanze ku munsi umwe na Wizkid. Bityo rero, sinshobora kwemerera umuhanzi wanjye ngo asohora indirimbo ku munsi umwe na Wizkid.”

Don Jazzy yashimangiye ko Wizkid afite abakunzi be b’umuziki bamukunda urukundo rwa nyarwo, atari abakunda indirimbo yashyize hanze gusa. Ni abafana bamwihanganira iyo amaze iminsi adashyira hanze indirimbo ubundi yagira iyo ashyira hanze bagahita bayisamira hejuru.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow