Alliah Cool yikoreye inkweto, Ali Kiba arivumbura: Ibyabereye inyuma y’amarido mu bihembo bya Trace
Mu ijoro ryo ku wa 26 Gashyantare 2025, mu gihugu cya Tanzania mu birwa bya Zanzibar ku mucanga wa hoteli yaho izwi nka The Mora ku Nyanjya y’Abahinde habereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace, Alliah Cool avuga ko byari akavuyo gusa katumye birangira imburagihe. Ni ko kandi umuhanzi Ali Kiba yabirambiwe aritahira.
Umukinnyikazi wa filime Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool wari mu batumiwe mu bihembo bya Trace i Zanzibar, yavuze ko ibyo bihembo byagenze nabi, ashimangira ko niba byari bifite amanota agera kuri 80% yageze munsi ya zeru.
Ni ibikubiye mu byo yatangarije mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa Instagram. Yavuze ko byakozwe mu kavuyo bituma bitagenda neza.
”Hari akavuyo ku buryo ntawitaga ku bari bahari bose bari bavanzevanze. Byatangiye bitinze binatangiye bikomeza kugenda bizamo akavuyo.”
Alliah Cool yavuze ko nta rwambariro rwiza rwari ruhari. Yashimiye abarimo Sherrie Silver na Diamond Platnumz ko bakoze neza ibyo bahawe kuhakora. Sherrie Silver yayoboye neza imbyino na Diamond yitwara neza ku rubyiniro arusha Rema wo muri Nigeria waje yikiza aririmba iminota itarenze 2.
Uyu mukinnyikazi wa filime kandi yahishuye ko hari ibyiciro bitigeze bihatangirwa na bamwe mu bahanzi ntibatarama bitewe n’umuyaga mwinshi wo ku Nyanja y’Abahinde.
Ati:”Alliah Cool avuga ko bimwe mu byiciro bitigeze bitangirwa aho birimo n'icyo Israel Mbonyi yarahatanyemo.”
“Babonye bubakereyeho ubwo hari Saa Kenda za mugitondo, umuyobozi wa Trace, Olivier Laouchez yahise aza ku rubyiniro afite ibihembo 3: Best Artist, Best Song na na Best Album, byegukanwa na Rema bahita bafunga.”
Babwiye abantu ko bagomba gutaha kuko umuyaga mwinshi uri mu Nyanja y'Abahinde ushobora kubagirira nabi.
Alliah Cool wari wategujwe kuza gutanga igihembo yatashye atagitanze. Ni ibintu byatumye abigereranya n’ibirori bye yigeze gutegura mu Ukuboza 2023 byitabiriwe n’abambaye imyenda y’umukara. Yavuze ko ari byo byari byiza kurusha ibyo birori bya Trace.
Abandi b’ibyamamare bo mu Rwanda bari yo ni The Ben, Sherrie Silver, Element, na Bruce Melodie.
Ku rundi ruhande, byageze mu masaha ya 23:30’ abari babikurikiye ku rubuga rwa YouTube no kuri televiziyo babiburira irengero, nyuma ubuyobozi bwa Trace buca ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko byatewe n’ikibazo cya tekinike.
Ali Kiba yagaragaye ataha hakiri kare ataririmbye. Saa Sita z’ijoro ibyo bihembo byari byamaze kuva ku rubuga rwa YouTube no ku yandi mashene ya televiziyo, umuhanzi Ali Kiba yarambiwe n’akavuyo kari gahari ahita yitahira adataramye.
Ni ibirori bitishimiwe n’ibyamamare bitandukanye aho umunyamakurukazi wo mu gihugu cya Uganda, Sheilah Gashumba yaciye kuri Instagram avuga ko ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’I Burasirazuba bwikwiye kurekera U Rwanda ibyo gutegura ibitaramo binini. Yabivuze nyuma y’uko ahasanze akavuyo akabura aho yicara kandi yari yaguze itike y’icyubahiro.
Ni ku nshuro ya kabiri ibi bihembo byari bitanzwe. Ku nshuro ya mbere byatangiwe i Kigali mu Rwanda mu Ukwakira 2023.
Diamond Platnumz yongeye gusaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, Samia Suluhu kububakira inyubako y'imyidagaduro nka arena yo mu Rwanda
Diamond Platnumz yari yabukereye ku itapi y'ubururu
Kuvaho kw'ibyo birori byashinjwe indirimbo yakoreshejwe ku rubyiniro rwa Fally Ipupa yarezwe na YouTube ariko ibyo byakomeje guteza urujijo ukuntu byahise bicika no kuri shene za televiziyo
What's Your Reaction?










