Igisobanuro cy'amafoto Bulldogg yakiranywe avuye ku rubyiniro

Umuraperi Bulldogg yatunguwe n'uwamuzaniye amafoto ye ya mbere y'ubwamamare bwe.

Aug 4, 2025 - 11:56
Aug 4, 2025 - 14:23
 0
Igisobanuro cy'amafoto Bulldogg yakiranywe avuye ku rubyiniro

Bulldogg uri mu baraperi bari mu iserukiramuco rya 'MTN Iwacu Muzika' ryabereye i Huye ku wa Gatandatu, tariki ya 02 Kanama, yavuye ku rubyiniro rw'iryo serukiramuco ahita ahabwa amafoto n'uwamwihebeye.

Ni amafoto ubona ya kera agaragaraho uwo muraperi na we ahamya ko ari aye ataramenyekana agishakisha aho yamenera ngo abe umuraperi ukomeye.

Mu kiganiro n'itangazamakuru yagize ati:"Aya ni amafoto yanjye ya kera nyiri umunyeshuri niga muri uyu mujyi wa Huye, hano twari twagiye kuririmbira i Nyanza aradufotora, uriya wankunze mbere yarayambikiye ndamushimiye cyane. Yitwa Niyomugabo Venuste yampaye na nimero ze za telephone tuzakomeza kuvugana."

"Aya mafoto avuze ikintu gikomeye kuri njye ni yo naba nsigaranye abafana 10 bakansaba kubataramira nzabikora.”

Aho bahuriye, Innocent yakomeje kwereka urukundo Bulldogg aranamuterura amuhamiriza ko amukunda cyane.

Bulldogg yahuye n'uwamukunze kuva ataramenyekana, yishimira ko atamutengushye amaze kuba umuhanzi munini

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow