Byatewe n’iki kugira ngo Kevin Kade yihakane indirimbo yakoranye na Papa Cyangwe
Hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati y’umuraperi Papa cyangwe na Kevin Kade, ibyaturutse ku ndirimbo aba bombi bakoranye ariko abantu bakaza gutungurwa no kumva Kevin Kade atangaza kuri Televiziyo ko nta ndirimbo azi yigeze akorana na Papa cyangwe.
Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzi Kevin Kade yumvikanye kuri imwe muri Televiziyo ya hano mu Rwanda abazwa ku ndirimbo yakoranye n’umuraperi Papa Cyangwe n’impamvu atajya ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze nk’uko bisanzwe ko umuhanzi afasha mugenzi we bakoranye indirimbo kuyimenyekanisha hose, gusa kuri aba bombi siko byagenze kuko Kevin Kade yaje gutanga igisubizo cyatunguranye avuga ko iyo ndirimbo ntayo azi, nta n’iyo yigeze akorana na we.
Ubundi byagenze gute kugira ngo bakorane indirimbo?
Ubwo Papa Cyangwe yari arimo gutunganya indirimbo ze zo kuri album aherutse gushyira hanze, yaje kugera ku ndirimbo Producer amubwira ko akurikije uburyo imeze yumva byaba byiza yifashishije Kevin Kade kuko yumvaga ko aramutse agiyemo byaba byiza kurushaho kuko byahuraga n’uburyo Kade aririmbamo.
Icyo gihe Papa Cyangwe ntabwo yari yarigeze ategura Kevin Kade nk’umuntu azifashisha kuri album ye, ariko kuko byari ubusabe bwa Producer kandi ari we ugomba kujyena ibintu byose byatuma indirimbo ijya hanze imeze neza, yarabyemeye niko guhita ahamagara Kevin Kade amusobanurira uko bimeze amusaba ko yaza akamufasha undi na we abyumva vuba ndetse amwemerera guhita aza bakayikora.
Indirimbo imaze gutungana Papa Cyangwe yamuhaye indirimbo ngo yumve uko imeze niba hari ibigomba gukosorwamo bikosorwe ubundi indirimbo ibone gusohoka. Icyo gihe Kade nta kintu yigeze amusubiza ndetse ngo yagerageje kumuhagamara kenshi amubaza uko bimeze undi akamwihorera, gusa Papa Cyangwe we yumvaga ko ashobora kuba nta mwanya afite dore ko na we yari afite indirimbo nshya yagombaga gushakisha uburyo yayimenyekanishamo.
Kera kabaye baje kuvugana ariko Cyangwe aza gutungurwa no kumva amubwira ngo iyo ndirimbo bayireke ahubwo bakore indi. Papa Cyangwe ntiyigeze yemerenya na we kuri iki gitecyerezo dore ko indirimbo yasaga n’iyarangiye kandi yaramuteye imvune, niko kwiyemeza kuyishyira hanze ariko Kevin Kade atabishaka.
Ni iki cyatumye yihakana iyi ndirimbo?
B&G Records Papa Cyangwe yari yakoreyemo, na Kevin Kade yari asanzwe ahafite imishinga yatangiye gukoreramo gusa nyuma aza gushaka ko byose babimuha akabijyana ku wundi mu Producer nyamara imishinga yari igeze kure.
Producer Yeweeh yabwiye Kevin ko bidashoboka ko yamuha imishinga yamuvunnye ayitunganya yabona bigeze kure agashaka kubijyana ahandi, niko guhita avuga ko nta ndirimbo ye igomba gusohoka yakozwe na Producer Yeweeh.
Icyo gihe nibwo yahise abwira Papa Cyangwe ko iyo ndirimbo bakoranye bayireka bagakora indi. Bivuze ko amakimbirane Kevin Kade yagiranye na Producer ari yo yatumye agenda yihakana ko yakoranye indirimbo na we nyamara mu ndirimbo yamaze kujya hanze harimo amajwi ye.
What's Your Reaction?










