Umuvugizi wa RIB yaburiye abanyanyagiza amafranga mu bantu n'abayatoragura

Mu minsi yashize hagiye hagaragara abantu biharaje gutanga amafaranga bayaha abantu nko mu rwego rwo kubafasha gusa ibi Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry yaje kubigarukaho ndetse anenga cyane abasitari avuga ko ari agasuzuguro no gutesha agaciro amafranga y'igihigu.

Feb 28, 2024 - 08:11
Feb 28, 2024 - 08:40
 0
Umuvugizi wa RIB yaburiye abanyanyagiza amafranga mu bantu n'abayatoragura

Ni Kenshi muri iyi minsi usanga abantu byitwa ko batunze agatubutse bajya gufasha umuntu (kumuha amafaranga) yaba mu bukwe cyangwa se no mu bindi birori byahuje abantu benshi gusa akayatanga ayanyanyagiza hasi nyuma uyahawe akayatoragura akayabika.

Ibi bisa n'aho byatangiriye ku muhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Harmonize ubwo yazaga mu Rwanda mu mwaka washize wa 2023, akazenguruka umujyi wa Kigali agenda anyanyagiza amafaranga mu bamotari ndetse no mu baturage ibi byaje guteza impagarara mu mujyi ndetse n'umutekano muke ubwo wasangaga abantu babyiganira gufata amafaranga.

Si aho gusa kuko no mu bukwe bw'umusitari The Ben na Pamella hagiye hagaragara abantu bamuha amafaranga muri ubu buryo nka Prophet Joshua ndetse na Alliah Cool bayanyanyagizaga imbere ye bari kumufasha.

No mu bitaramo bigiye bitandukanye nka Gen Z comedy usanga ibi bintu bikunze kugaragaramo cyane.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry mu Kiganiro Waramutse Rwanda cya Television Rwanda yagarutse kuri ibi bintu avuga ko bidakwiye ko umuntu yajya kuguha inkunga cyangwa se imfashanyo akayiguha akujugunyira nawe ukajya gutoragura cyane ko ngo n'imbwa zitakijugunyirwa.

Ku ruhande rwe avuga ko biriya nta mutima wo gufasha uba ubirimo cyane ko ahubwo biba bigamije kwiyemera ku bantu werekana ko utunze akayabo ndetse no kugira ngo wiyerekane ukunde uvugwe cyane.

Yanenze byimazeyo abakora ibi bintu ndetse n'abemera kuba batoragura amafaranga avuga ko ari ukwitesha agaciro ndetse no gutesha agaciro amafranga y'igihigu biturutse ku bwiyemezi ndetse kandi bikaba n'agasuzuguro.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow