Umuvugizi wa RIB yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga
Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B Thiery yaburiye abakora ibiganiro ku rubuga rwa Youtube biganisha ku busambanyi cyangwa se bavuga uko basambanyijwe bakabivuga mu ruhame avuga ko ibyo atari umuco ndetse ko bashobora kwisanga baguye mu mutego.
Mu gihe muri iyi minsi usanga hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakora ibintu bidahura n’umuco nyarwanda, bakoresha amagambo y’urukozasoni ku mugaragaro, Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thiery, yaburiye abo bantu abibutsa ko ibyo bintu bidahura n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, si ibyo gusa kandi kuko bashobora kwisanga baguye no mu cyaha bitewe n’uko bakora ayo mashusho bari ku gitutu cyo gushaka ababakurikira benshi (Views).
Umuvugizi kandi yagarutse ku bakora ibiganiro kuri Youtube batanga ubuhamya bw’uko basambanyijwe ku ngufu, cyangwa se bavuga urugendo rwabo mu mwuga bakoze wo kwicuruza kugira ngo abanyamahanga nibababona babagirire impuhwe babe babaha amafaranga, avuga ko ibyo ari amahano ko atari ibintu umuntu ufite abana, umuryango cyangwa se uteganya no kubyara yajya kuvuga ku mbuga nkoranyambaga kuko n’umwana we ashobora kuzabibona bikaba byamutera ikibazo kuko imbuga nkoranyambaga zitajya zibagirwa.
Yagize ati “Hari n’abantu baha umuntu amafaranga bakabakoresha ibiganiro ariko akamutegeka n’ibyo avuga, umuntu akajya aho akavuga uburyo yasambanaga n’abantu bakanibeshyera bagira ngo abantu bo hanze baramuha amafaranga. Mu by’ukuri aho isomo ririmo aho ni irihe uretse kwimena inda?”
Dr. Murangira agira inama urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu murongo w’amategeko bakazibyaza umusaruro hato batazisanga mu mutego wo gutangaza ibihuha, gusebanya n’ibindi bigize icyaha.
What's Your Reaction?








