Byagenze gute kugira ngo indirimbo 'Jugumila' isibwe kuri YouTube?
Indirimbo 'Jugumila' ya Phil Peter yifashishijemo Chris Eazy na Kevin Kade yamaze gusibwa ku rubuga rwa YouTube barezwe na Icor Music ko iki gihangano ari icyibano.
Iyi ndirimbo imaze igihe gito igiye hanze yarikomeje gukundwa na benshi yasibwe kuri YouTube aho barezwe na Icor Music kuri YouTube abashinja ko iki gihangano atari icyabo ahubwo ko yakibwe.
Byagenze gute kugira ngo iyi ndirimbo ijye mu maboko ya Icor Music?
Mbere y'uko iyi ndirimbo isohoka mu buryo bw'amashusho, yabanje kujya hanze mu buryo bw'amajwi ku zindi mbuga zicuruza umuziki mu gihe bari bagitunganya amashusho yayo no gushaka aho bazashyira iyi ndirimbo cyane ko channel ya Phil Peter ari we nyir'igihangano yari yaribwe.
Amajwi amaze kujya hanze, Icor Music yakoresheje system irenze, afata ino ndirimbo ayishyira kuri YouTube channel ye mbere y'uko ba nyirayo bayishyiraho ni ukuvuga ko kuri YouTube byari byanditswe ko iki gihangano ari icye.
YouTube iba ishinzwe kurinda ibihangano by'abandi ku buryo nta wundi muntu wacyiyitirira, niko byaje kugenda ubwo iyi ndirimbo bashyiraga hanze amashusho yayo, uyu Icor Music yahise abarega kuri YouTube avuga ko bakoresheje igihangano cye (Copy right) bituma iyi ndirimbo iba isibwe.
Phil Peter nyir'igihangano yabwiye Igisubizo.com ko bari gukora ibishoboka ngo indirimbo ibe yagaruka, byakwanga hakiyambazwa ubutabera ku buryo uyu wayiyitiriye yabishyura amafaranga yose bayishoyemo ndetse n'inyungu bari kuyikuramo ubundi bakaba bayimurekera.
Mu gihe biyambaje inkiko, itegeko mpana byaha ry'u Rwanda rivuga ko umuntu uhamwe n'icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu ndetse n'ihazabu y'amafaranga atari munsi ya Miliyoni eshatu ariko zitarenze eshanu.
What's Your Reaction?










