Musengamana Beatha 'Azabatsinda Kagame' yahakanye ibyo kugongwa

Umuhanzikazi Musengamana Beatha wamamaye cyane nka Azabatsinda Kagame yakuyeho igihuha, ashimangira ko atigeze akora impanuka nta n'ibicurane arwaye.

Jul 21, 2025 - 11:10
Jul 21, 2025 - 11:24
 0
Musengamana Beatha 'Azabatsinda Kagame' yahakanye ibyo kugongwa

Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko Musengamana Beatha yagonzwe n'ikinyabiziga, ubuzima bwe butameze neza. Uyu mugore yabihakanye.

Beatha azwi mu ndirimbo "Azabatsinda Kagame" yaririmbwe cyane mu gihe cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye mu mpeshyi ya 2024 bikarangira ayatsinze, maze iyo ndirimbo ikomeza guhamya ibigwi.

Mu kiganiro cyihariye na Igisubizo.com, Musengamana Beatha yavuze ko ari muzima nta mpanuka yahuye na yo.

Yagize ati:"Njyewe? Nta mpanuka nigeze mpura na yo, ndi muzima nta nkorora cyangwa se ibicurane ndwaye. Ayo makuru y'impanuka yavuzwe n'abakoresha shene za YouTube bagira ngo batwike, ariko njye nta kibazo mfite."

"Mu minsi yashize nabonye banjyana i Rubavu ngo nagiye gusura ababyeyi banjye babayo, kandi baba hano i Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo abandi baranshyingura [...] Yewe bamvugaho ibinyoma pe!"

Musengamana yasoje avuga ko we n'umuryango we bameze neza aho batuye mu Karere ka Kamonyi.

Musengamana Beatha yavuze ko ari muzima nta mpanuka yigeze ahura na yo

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow