Umukobwa wa Kim Kardashian, North West ari guhata ibibazo Mama we kubera Kanye West

Umunyamidelikazi, Kim Kardashian yavuze ko umukobwa we, North West yirirwa amubaza impamvu yatandukanye n'umugabo mwiza nka Kanye West.

Apr 17, 2025 - 20:56
Apr 18, 2025 - 09:10
 0
Umukobwa wa Kim Kardashian, North West ari guhata ibibazo Mama we kubera Kanye West

Kim Kardashian wabaye umugore wa Kanye West babyarana abana bane (4) byemezwa ko batandukanye mu mwaka wa 2022, yavuze ko umukobwa we amubuza amahoro amubaza icyatumye atandukana n'umugabo utangaje, Kanye West.

North West uri mu bana bane Kim Kardashian yabyaranye na Kanye West yagarutsweho na Mama we ngo atuma atekereza kuri bimwe mu byemezo bikakaye yafashe mu buzima bwe. 

Ikindi kandi Kim yumva uyu mukobwa we afite ibitekerezo birimo ubwenge

Kim yagize ati:"Umukobwa wanjye ni umunyabwenge kandi akaba mukuru mu mutwe, avuga ibintu ukabona ko afite imitekerereze iri hejuru. Mu minsi yashize nahoze mwigisha isomo ryo kwihangana. Ahita ambaza: Mama urashaka ko nihangana ariko kuki wowe utigeze wihanganira papa, Kanye West?"

"Naramusubije nti: wowe ntabwo wabasha kubisobanukirwa. Yahise ansubiza ngo papa we, Kanye West, ni we muntu wenyine wamwigisha isomo ryo kwihangana, nahise numirwa!"

Kim Kardashian yakomeje avuga ko akiga ibijyanye no kurera abana ari wenyine.

Yongeyeho ko akorera abana be ibishoboka byose, bakamutungura bakunda papa wabo, Kanye West, kurusha uko bamukunda.

Kim Kardashian na Kanye West babaye umuryango w'ikitegererezo nyuma batungurana baganzwa n'umwiryane birangira buri umwe aciye ukwe.

Kanye West yahise ajya mu rukundo n'abakobwa batandukanye barimo Julia Fox na Bianca Censori. Kim Kardashian we yakundanye n'abarimo umunyarwenya Pete Davidson.

North West yabwiye mama we, Kim Kardashian, ko umuntu wamwigisha kwihangana ari papa we

Kanye West akundwa cyane n'umukobwa we North West, banakoranye indirimbo Talking

Kanye West yatandukanye na Kim Kardashian bafitanye abana bane

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow