Vestine na Dorcas batandukanye na MIE
Itsinda ry'abahanzi b’indirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana ,Vestine na Dorcas ryatangaje ko rihagaritse ubufatanye na MIE (Murindahabi Irene Empire), sosiyete yari imaze imyaka iribera umufatanyabikorwa mu bikorwa by'umuziki.
Aya makuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, binyuze mu itangazo aba bahanzi bashyize ku rubuga rwa Instagram.
Muri iryo tangazo, Vestine na Dorcas bavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubitekerezaho no gusuzuma neza icyerekezo cy'ejo hazaza h'umuziki wabo.
INDI NKURU WASOMA :U Rwanda rwahakanye iyicarubozo n’ubwicanyi RDF ishinjwa gukorera muri DRC
Bagize bati: "Twafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro ubufatanye bwacu na MIE guhera aka kanya."
Nubwo batandukanye, aba bahanzi bashimye uruhare rwa MIE mu rugendo rwabo, bavuga ko yababereye nk'umubyeyi wabafashije gukura no kugera ku rwego bagezeho uyu munsi.
Iyi nkuru yongeye kwibutsa ibyabaye muri Nyakanga 2021, ubwo Vestine na Dorcas bari batangaje ko amasezerano yabo na MIE arangiye. Icyo gihe byakurikiwe n'urujijo ndetse n'amakuru yavugaga amakimbirane hagati y'impande zombi.
What's Your Reaction?










