Phionah Nyamutoro yanenze igitangazamakuru cy'igihugu 'The New Vision' kubera urukundo rwe na Eddy Kenzo
Nyuma yuko umuhanzi Eddy Kenzo yivugiye ko yamenyanye na Phionah Nyamutoro afite imyaka 26, igitangazamakuru cy'igihugu cya Uganda 'The New Vision' cyanditse ko ubwo Phionah yakundanye na Eddy Kenzo kandi azi ko afite umugore, Rema Namakula. Phionah yagaragaje ko atishimiye iyo nkuru.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ingufu n'Iterambere ry'Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro muri Uganda, Phionah Nyamutoro ntiyishimiye ibyo igitangazamakuru cy'igihugu 'The New Vision' cyatangaje gishingiye ku byo umugabo we, Eddy Kenzo, yatangaje ko bamaranye igihe kirekire ari inshuti. Bavuga ko yakundanaga na we kandi Kenzo yari afite umugore, Rema Namakula.
Iby'urukundo rwa Phionah Nyamutoro na Eddy Kenzo byahamijwe n'ibirori byabaye ku wa 29 Kamena 2024, aho Kenzo yajyanywe iwabo wa Nyamutoro, bahamya urwo bakundana.
Eddy Kenzo yakomeje gushimangira ko yamenyanye na Phionah afite imyaka 26 (uwo mukobwa Phionah Nyamutoro afite imyaka 26). Igitangazamakuru cy'igihugu cya Uganda 'The New Vision' cyahise cyandika ko Phionah yakundanaga na Kenzo ari umugabo wubatse; yari umugabo w'umuhanzikazi Rema Namakula. Uyu ariko batandukanye mu mwaka wa 2019.
Ibyo bisobanura ko Phionah Nyamutoro ari mu basenye urugo rwa Namakula na Kenzo.
Phionah akibona ibyo igitangazamakuru cyanditse, yahise anyarukira ku rubuga rwa X avuga ko ibyo 'The New Vision' yatangaje nta bunyamwuga burimo.
Yagize ati:" Nyakubahwa Don Wanyama (ni umuyobozi w'icyo gitangazamakuru 'The New Vision'), icyi ni igitangazamakuru cy'igihugu kigomba gutangaza inkuru z'ukuri."
"Birababaje kubona mutesha agaciro ukwizerwa kwanyu, mugakora inkuru nk'izabakoresha imbuga nkoranyambaga. Abanyamakuru banyu bagomba gukora inkuru nziza."
Urukundo rwa Nyamutoro na Kenzo rukomeje kugarukwaho bitewe nuko Eddy Kenzo ari umuhanzi ukomeye ndetse na Nyamutoro akaba umuyobozi muri Guverinoma ya Uganda. Kenzo iyo ageze mu itangazamakuru ahamya urwo amukunda, akanahishura ko ari inshuti ye y'igihe kirekire.
Umuhanzi Eddy Kenzo n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ingufu n'Iterambere ry'Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro muri Uganda, Phionah Nyamutoro baryohewe n'urukundo
What's Your Reaction?










