Papa Sava yagize icyo atangaza ku bivugwa ko yaba agiye kubana na Mama sava
Umukinnyi wa filimi Nyarwanda, Niyitegeka Gratien uzwi ku mazina atandukanye nka Papa Sava, Seburikoko n’andi atandukanye yatangaje ko ibiri kuvugwa ko Mama Sava yahanuriwe ko bagiye kubana ari ibinyoma by’abahanuzi bateye baba bishakira kuvugwa no kurya abantu utwabo.
Mu kiganiro kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda mu rubuga rw’imikino, Papa Sava yitandukanyije n’abo bahanuzi bahanuriye Mama Sava ko ari we mugore yagenewe n’Imana ndetse ko bari hafi kubana avuga ko ntaho ahuriye na bo, yaba ababimuhanuriye, ababivuga ndetse n’abakorana na bo kuko ari bamwe bateye bahanura ibinyoma cyane ko we ngo adaheruka no mu rusengero.
Yagize ati “Njyewe mperuka mu rusengero 1995, rero njyewe yaba Mama Sava, yaba n’uwo mupasiteri ntaho mpuriye nabo, rwose banabyumve ntaho mpurira na bo….yaba bo ndetse n’abo bajyayo ntaho mpuriye nabo.”
Muri iyi minsi nibwo hagaragaye amashusho agaragaza umupasiteri ari guhanurira Mama Sava ko agiye gushyingiranywa na Niyitegeka Gratien (Papa Sava). Ibintu byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko ibyo ari bya binyoma by’abantu biyita abakozi b’Imana bakarya abantu utwabo nyamara ibyo bababwiye ntibibe.
Mu byo uyu mupasiteri yahanuriye uyu mugore harimo ko Papa Sava azamukunda cyane ndetse bakazanabyarana impanga ebyiri, gusa ubwo ubu buhanuzi bwabaga, Mama Sava yirinze kunyomoza uyu mupasiteri kugira ngo adasebera imbere y’abakirisitu gusa nyuma aza kumusaba ko ayo mashusho ataza kuyatambutsa kuri Youtube gusa byarangiye agiye hanze.
Papa Sava ni umwe mu bantu bakunda kugarukwaho cyane bibaza impamvu adashaka gusa inshuro nyinshi uyu mugabo abibazwaho aryumaho agatanga impamvu zitandukanye zirimo ko uwo Imana yamugeneye ataravuka.
What's Your Reaction?










