Turebere hamwe ingingo zishobora gukoma mu nkokora igitaramo cya Shenseea na Mavado

Ku wa 03 Mutarama 2026 muri BK Arena hazabera igitaramo kizaba kirimo abahanzi bakomeye mu njyana ya "Dancehall" bo muri Jamaica, Shenseea na Mavado.

Dec 30, 2025 - 17:15
Dec 30, 2025 - 19:07
 0
Turebere hamwe ingingo zishobora gukoma mu nkokora igitaramo cya Shenseea na Mavado

Iki gitaramo kizaba nyuma y'ibindi byinshi bibaye muri izi mpera z'umwaka birimo n'igitaramo cy'amateka kizahuriramo The Ben na Bruce, wakwibaza ngo ese aba bahanzi bazakirwa gute n'abanyakigali basanzwe atari n'abakunzi cyane b'injyana ya Dancehall.

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gukoma mu nkokora ubwitabire bw'iki gitaramo:

1. Uruhururane rw'ibitaramo byinshi bikomeye mbere yacyo

Iki gitaramo kizaba Abanyarwanda bamaze kuva mu bindi birimo icya Isreal Mbonyi, Icyumba cya Rap, The Last Night cya Kevin Kade, ndetse n'igitaramo mbaturamugabo The NU Year Groove kizahuriramo The Ben na Bruce Melodie. 

Ni ubwo turi mu mpera z'umwaka gusa usanga hari ibitaramo benshi baba bariteguye igihe kirekire kuruta uko bajya muri iki cyatangajwe mu minsi ya vuba cyane, ariko kandi abanyakigali benshi banasohoye amafaranga menshi basa n'abatangiye ubuzima mu mwaka mushya.

2. Kwamamaza biri hasi

Biturutse ahanini no kuba hari inkuru y'ihangana rya The Ben na Bruce Melodie iyobowe izo mu myidagaduro, bigaragara ko iki gitaramo cyabuze uko cyamamazwa kugira ngo benshi bakimenye.

3. Ubuke bw'abakunzi b'injyana ya Dancehall

Muri Kigali no mu Rwanda muri rusange iyo urebye usanga abakunzi ba Dancehall ari bacye cyane ugereranyije no mu bihugu nka Kenya na Uganda aho iyi njya ikundwa cyane.

Ku bahanzi batumiwe muri iki gitaramo usanga nka Shenseea, uretse indirimbo nke nka "Hit & Run" na "Lighter" arizo zizwi cyane i Kigali. Mavado na we wakunzwe mu myaka ishize, benshi mu bajya mu bitaramo usanga bazi indirimbo ze nke cyane nka "Give It All To Me" yakoranye na Nicki Minaj gusa. 

Muri macye ibi byose tugaragaje bishobora kuba intambamyi zatuma iki gitaramo gishobora kutitabirwa ku rugero ruri hejuru.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com