Nyuma y'imyaka 10 Pallaso yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Umuhanzi Pallaso wo mu gihugu cya Uganda, yahishuye ko yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ahura n'abana be n'umugore we bari bamaze igihe cyirenga umwaka batabonana.

Jul 17, 2024 - 07:10
Jul 17, 2024 - 10:12
 0
Nyuma y'imyaka 10 Pallaso yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Pius Mayanja wamenyekanye mu muziki nka Pallaso, akaba avukana n'umunyabigwi mu muziki wa Uganda, Jose Chameleone, yavuze ko yakiriwe na yombi n'umugore we, Nicole Hayman, ndetse n'abana babo babiri, bibera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Pallaso uzwi mu ndirimbo zirimo ; Twatoba yakoranye na Davido mu myaka 9 itambutse, The Goat, Mulamu na Guwe Nze aherutse gukorana na Bruce Melodie, yaciye ku rubuga rwa X ahishura ko ari kugirana ibihe byiza n'umuryango we uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Amashusho yashyize kuri urwo rubuga, amugaragaza ari kumwe n'umuryango we, ubona ko abana be babiri; Dinari na Maisha Mayanja bamwishimiye, bumva umuziki ndetse bakina n'ibipupe. Yahise ayakurikiza amagambo agira ati:"Dore ubwoko bw'urukundo rutuma ibintu byose bitagira icyo byadutwara! Mbega umunsi! Ni umunsi wo gusura icyanya nyaburanga!"

Baherukanaga umwaka ushize ubwo Hayman yazanaga abana gusura papa wabo n'umuryango we (Mayanja Family). Yabaherukaga mbere y'imyaka 9, bari bakiri bato; Dinari Mayanja afite umwaka, naho Maisha Mayanja afite imyaka 2.

Pallaso yatangiye umuziki mu mpera z'imyaka ya 1990, akorana ku rubyiniro na mukuru we Jose Chameleone. Mu mwaka wa 2004 nibwo yakomereje umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ahura na Nicole Hayman bubaka urugo, banibaruka abana 2.

Igihe yarakibarizwa muri Amerika, yakoranye indirimbo 'Amaaso' n'itsinda ryari rigezweho rya GoodLyfe (ryaciye bugufi uwaribarizwagamo, Mowzey Radio yitabye Imana ku wa 01 Gashyantare 2018). Iyo ndirimbo yamubereye ibendera rye ry'umuziki.

Ubu Pallaso akorera umuziki we mu gihugu cya Uganda, akaba aherutse no gushyira hanze alubumu yise 'Lover Man.'

Pallaso ari kugirana ibihe byiza n'umuryango we uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow