Umuhanzikazi Shenseea yahishuye ukuntu umugabo babyaranye yamuhugije abandi
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Jamaica, Shenseea uzwi cyane mu ndirimbo "Hit&Run" yavuze ko ibyo umugabo babyaranye yamwijeje nyuma akabibura byatumye afata umwanzuro wo kutizera abandi bagabo.
Shenseea ukomoka mu gihugu cya Jamaica giherereye mu birwa bya Caribbean mu nyanja ya Atlantic, yavuze ko umugabo babanye mu rukundo akamutera inda, yibaruka umwana w'umuhungu ariko ngo uwo mugabo yahise amujya kure bituma abona ko bamwe mu bagabo bahindurwa no kubyara.
Shenseea wamenyekanye mu ndirimbo: Bad Alone, You’re The One I Love, Hit&Run n’izindi, yavuze ko kuri we bigoye kubona umugabo w'ukuri.
Yagize ati:"Narababajwe cyane mu rukundo. Ni ubunararibonye nakuye mu rukundo nabanyemo na papa w'umuhungu wanjye."
"Tutarabyarana twari twunze ubumwe ku buryo wagira ngo twari impanga, ariko tumaze kwibaruka umwana, yahise aburirwa irengero."
Shenseea yongeyeho ko ibyo byatumye yumva nta muntu uhari waryana iraha n'undi, ntamwirengagize bageze mu bihe bikomeye birimo n'iby'inshingano zo kurera umwana.
Uyu muhanzikazi Shenseea afite umwana w'umuhungu uri mu myaka 7. Kuva yamubyarana n'uwo mugabo, nta wundi mugabo uzwi babana nk'umugabo n'umugore, yifata nk'ingaragu.
Umugabo wabyaranye na Shenseea yamwangishije abandi bagabo kubera ko yamutereranye
Shenseea ntiyaciwe intege n'ibyo yaciyemo yakomeje gukora umuziki
What's Your Reaction?










