Ese Fifi Raya aracyakorana na Ddumba?

Umuraperikazi Fifi Raya wamenyekanye akorana na Ddumba yavuze ko arimo gushakisha undi bakorana.

Sep 30, 2024 - 17:04
Oct 1, 2024 - 10:13
 0
Ese Fifi Raya aracyakorana na Ddumba?

Ishimwe Phionah umaze kumenyekana mu muziki nyarwanda nka Fifi Raya yahamije ko nta masezerano agifitanye n'umwe mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga baba hanze y'U Rwanda, Ddumba, akaba ari mu mujyo wo gushaka undi wamureberera inyungu mu by'umuziki.

Umunyarwanda Ddumba uba mu gihugu cya Canada ubwo aheruka mu Rwanda yagiye agaragara mu biganiro bitandukanye ku rubuga rwa YouTube avuga ko afasha abahanzi nyarwanda barimo Tonalite na Fifi Raya, na bo bakabyemeza ko abafasha.

Ku ruhande rwa Fifi Raya, yashyize hanze indirimbo zirimo; Wasara na Cyane, zatumye abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bamenya ko hari impano nshya mu muziki nyarwanda.

Igisubizo.com yifuje kumenya niba uyu muraperikazi agikorana na Ddumba wanamufashaga kumenyekanisha ibihangano bye, avuga ko amasezerano ye na we yarangiye.

Yagize ati:"Amasezerano yanjye na Ddumba yararangiye, ubu ndikorana (ndi kwifasha), uretse kuba umuryango wanjye umfasha nta wundi muntu turi gukorana."

Fifi Raya yahamije ko yatandukanye neza na Ddumba. Ati:"Ddumba ntabwo twatandukanyijwe n'inabi, oya rwose! Amasezerano yanjye na we yararangiye, turatandukana birarangira."

Uyu mukobwa uri mu bahanzwe amaso mu njyana ya hip-hop yavuze ko ubu agishakisha undi mushoramari wamufasha.

Ati:"Ni ubwa mbere mbivugiye mu itangazamakuru ko natandukanye na Ddumba ariko ubu mbonye inzu ifasha abahanzi, impa ibyo nifuza nayisinyira. Birumvikana dukeneye abadufasha ngo duteze imbere umuziki wacu. Ku bw'ibyo rero, ndahari uwashaka kumufasha yamfasha."

Fifi Raya ni umwe mu baraperikazi bake babarizwa mu muziki nyarwanda. Haracyari ikibazo cy'uko abakobwa batiyumvamo injyana ya hip-hop ngo bayikore ari benshi nka basaza babo.

Uyu ni umwe mu bakobwa bakora injyana ya hip-hop

Fifi Raya aherutse gushyira hanze indirimbo 'Stuck'

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow