Abahanzikazi Bwiza na Alyn Sano bavuze impamvu badakorana

Mu Rwanda hacyagaragara umubare muto w'abahanzikazi bakora umuziki umunsi ku wundi, ariko abahari ntibakunda gukorana indirimbo. Bamwe muri bo bavuga ko bakisuganya bizakorwa mu minsi iri imbere.

Jul 20, 2024 - 07:55
Jul 22, 2024 - 18:06
 0
Abahanzikazi Bwiza na Alyn Sano bavuze impamvu badakorana

Mu Rwanda ubuhanzi bukomeje gutera imbere mu ngeri zitandukanye ariko abahanzikazi baracyari bake mu bakora umuziki umunsi ku wundi. N'abo bake bahari ntibakunze gukorana indirimbo hagati yabo. Bamwe mu bawukora bavuga ko impamvu badakorana ari uko buri muntu akishakisha ku ruhande rwe.

Abakunzi b'umuziki bo mu Rwanda, ntibakunda kubona indirimbo z'abahanzikazi hagati yabo. Ntawe ushyira hanze alubumu ngo ashyireho indirimbo ya mugenzi we. Urugero nka alubumu ziherutse z'abahanzikazi zirimo Rubimburirangabo ya Kellia, Rumuri ya Alyn Sano, Uzaze ya Nirere Shanel (Miss Shanel) na My Dream ya Bwiza. Izo zose nta ndirimbo iriho y'uwakoranye na mugenzi we w'umwari cyangwa umutegarugori.

Mu kiganiro Alyn Sano yagiranye na Igisubizo.com, yavuze ko icyo kibazo gihari ariko nk'abahanzikazi bakisuganya, babanze bateze imbere ibyabo ubundi bazafashe na bagenzi babo.  

Yagize ati:"Njye ndumva twabanza tugashimira ko nibura abahanzikazi biyongereye, hari abo turi kubaza impamvu badakorana."

Yamaganiye kure ibivugwa ko impamvu badakorana ari urwango ruri hagati yabo. Ati:"Nta rwango ruri hagati yacu, kuba turi kubona abahanzikazi bahozaho ni ikintu  cyiza. Buri muntu aracyashaka imbaraga ku giti cye kuko ntabwo mwahuza imbaraga mudafite! Ntekereza ko mu minsi iri imbere tuzabikemura."

Alyn Sano yakanguriye bagenzi be kudacika intege bagakorana umwete. Yongeyeho ati:"Inama nagira bagenzi banjye (abari n'abagore) ni ukudacika intege, urugendo rurakomeye ariko ugushaka ni ugushobora. Birashoboka, uko tuzajya dutera imbere ni ko tuzajya tugenda duhura n'uko gukorana (collabos) n'andi mahirwe azadufasha guteza imbere umuziki wacu."

Bwiza Emerance uzwi nka Bwiza uherutse gushyira hanze alubumu (album) yise My Dream, akayikurikiza indirimbo yise To You, yunze mu rya Alyn Sano avuga ko bakiyubaka.

Yagize ati:"Ni uruganda rutaratera imbere, buri wese aracyakora yubaka izina rye. Buri mukobwa aracyashaka gushimangira izina rye, agire ibikorwa bifatika n'abantu bose babimenye. Ikindi mu muziki habamo akazi kenshi kudakorana si uko twangana."

"Mbona mu myaka itanu iri imbere tuzatangira kubona abakorana benshi kuko tuzaba tumaze kugira imbaraga nyinshi."

Umuhanzikazi Tuyizere Kellia uri gukoresha izina rya Kellia mu muziki, akaba aherutse gutera intambwe nziza akorana indirimbo 'Ndabizi' na mugenzi we Alyn Sano yemeje ko icyo kibazo gihari, ariko uko bamwe bazatera intambwe bagakorana n'abandi bizatuma bakorana.

Yagize ati:"Icyo kibazo cyirahari mu bahanzikazi bacu, urebye indirimbo yahuriweho n'abari iheruka ni 'Ndabizi' yanjye na Alyn Sano, indi yamenyekanye yavuba ni Do Me ya Marina na Queen Cha."

"Bamwe mu bahanzikazi nibatera intambwe bagakorana, bizatuma na bagenzi babo bakorana."

Kellia yahishuye ko afite gahunda yanatangiye yo kwegera bamwe mu bahanzikazi bagenzi be bagakorana indirimbo, ngo ku buryo mu minsi iri imbere hazagaragara indirimbo ze nyinshi yakorana na bagenzi be.

Muri iyi minsi nta ndirimbo ihari yahurije hamwe abahanzikazi bagezweho. Ni mu gihe zihari nyinshi za basaza babo bagezweho mu Rwanda, zirimo Molomita ya Director Gad, Nel Ngabo na Kenny Sol, Jugumila ya DJ Philpeter, Kevin Kade na Chris Eazy na album yiswe Icyumba cy'Amategeko ya Riderman na Bulldogg.

Alyn Sano yavuze ko abahanzikazi nyarwanda bakiyubaka, nibamara kwiyubaka bazakorana

Kellia avuga ko bamwe muri bagenzi be nibakorana indirimbo bizatuma n'abandi bakorana

Bwiza afite icyizere ko mu minsi iri imbere hazagaragara indirimbo nyinshi zizahuriramo abahanzikazi gusa

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow