Umugabo wa Zari The Boss Lady, Shakib Lutaaya yahamije ko yize bigoranye bituma adasoza amasomo ye bitewe n’ubukene, abivamo ajya kwishakira ubushobozi.
Amateka ya Lutaaya agaragaza ko yatangiriye amashuri ye mu cyaro cy’iwabo i Kawempe, nyuma ajya kwiga ku ishuri rya Balaal riherereye mu gace ka Bwaise aho yize kuva mu wa mbere akageze mu wa gatatu w’amashuri abanza.
Akiga mu mashuri abanza yagiye kwiga mu bindi bigo birimo Nakasero na Midland Kawempe.
Nubwo yari umunyeshuri ufite isuku, yamaga ava mu ishuri kubera ibibazo by’ubushobozi.
Yagize ati:”Ndibuka niga mu wa kabiri w’amashuri abanza, nasabwaga kujya mu isoko rya Owino kugira ngo mbone amafaranga yo kwishyura ku ishuri. Ibyo byantezaga ibibazo bigatuma ntiga neza.”
Yakomeje kugerageza ariko ageze mu wa kane w’amashuri yisumbuye yafashe umwanzuro wo kurivamo.
Ati:”Byakomeje kumbera umuzigo, mpitamo kubihagarika.”
Yongeyeho ko atabyicuza kuba yarariretse kubera ko uburezi bwo muri Uganda budafite ireme.
Ati:”Ntabwo nicuza kuba ntarakomeje kwiga kubera ko uburezi bwo muri Uganda budafite ireme.”
Lutaaya yafashe umwanzuro wo gukora indi myuga ibyara inyungu irimo ubucuruzi bw’imyenda. Yarahiriwe muri uwo murimo bishimangira ko gutunga no gutunganirwa bidashingira ku kuminuza mu burezi.