Ukuri ku itandukana rya Alto n'inzu yamurebereraga inyungu 'TB Music Entertainment ' n'impamvu batigeze bongera amasezerano

Umuhanzi nyarwanda Alto yahishuye ukuri ku cyatumye atandukana n'inzu yamurebereraga inyungu n'imbarutso yo kutongera amasezerano n'abo bantu bari bamaranye imyaka irenga itatu.

Oct 17, 2024 - 08:02
Oct 17, 2024 - 10:02
 0
Ukuri ku itandukana rya Alto n'inzu yamurebereraga inyungu 'TB Music Entertainment ' n'impamvu batigeze bongera amasezerano

Dusenge Eric uzwi mu muziki nyarwanda nka Alto, ubu akaba akunzwe mu ndirimbo 'Together' yavuze ko hashize iminsi yaratandukanye n'inzu yamurebereraga inyungu ya 'TB Music Entertainment’ kubera ko amasezerano yari yararangiye, imikoranire bagiranye ituma atayongera.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo 'Byambera' na 'Wankomye' yashimangiye ko yamaze gutandukana n'inzu bakoranaga.

Yagize ati:"Amasezerano twari dufitanye n'inzu twakoranaga 'TB Music Entertainment' yararangiye, duhita turangizanya na bo, ubu ndi umuhanzi wigenga."

Birasanzwe ko abantu bamaze iminsi bakorana igihe cy'amasezerano cyarangira bakayongera, gusa kuri Alto we si ko byagenze ahubwo yahise ahitamo kubareka arikorana.

Ati:"Twari tumaranye igihe kirenga imyaka itatu, mpitamo kwikorana nanga ko twongera amasezerano kubera ko hari ibyo nabonaga bitari ku murongo, ariko ndabashimira muri icyo gihe twabanye babashije kugira ibyo bampa byamfashije mu rugendo rw' umuziki wanjye."

Yongeyeho ko ubu hari abamenye ko yikorana baramwegera ngo bakoranye ntibakumvikana ubu akaba akikorana ariko ngo hagize ushaka ko bakorana bakumvikana ku mategeko n'amabwiriza, yakwemera ko bakorana.

Alto uri kwikorana ntibimuca intege, arateganya gushyira hanze indirimbo yitwa 'Biramvuna.' Ni indirimbo izajya hanze mu buryo bw' amajwi n'amashusho.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow