Kibasumba Confy yagarutse ku by’urukundo rwe na Yvanny Mpano

Umusizikazi Kibasumba Confiance (Confy) yatangaje ukuri ku byamuvuzweho ko yaba ari mu rukundo na Yvanny Mpano bakoranye ‘Indahiro.’

Nov 5, 2024 - 11:08
Nov 5, 2024 - 16:59
 0
Kibasumba Confy yagarutse ku by’urukundo rwe na Yvanny Mpano

Kibasumba Confy uri mu bakobwa bagaragaza ubushongore n’ubukaka mu mwuga w’ubusizi akaba afata Yvanny Mpano nk'umuhazi uzi kwandika indirimbo z’urukundo, yanyomoje abamubonye agirana ibihe byiza na we bagakeka ko baba bari mu rukundo.

Uyu mukobwa wafashe umwanya mu mpeshyi ya 2024 agashyira hanze igihangano yahurijemo Mr. Kagame na Racine bise ‘Amahitamo,’ ubu akaba yamaze gushyira hanze iyo yakoranye na Yvanny Mpano yise ‘Indahiro,’ yagarutse ku mikoranire ye na Yvanny Mpano yatumye bagarukwaho ko baba bari mu rukundo.

Yagize ati:”Yvanny Mpano ni umuhanzi nkundira imyandikire ye, ni umuhanga. Byanatumye nandika igihangano nyita ‘Indahiro.’ Na we aranyemerera turagikorana ubu kiri hanze.”

Mu mashusho y’iyo ndirimbo ‘Indahiro’ agaragaramo yakoze ubukwe na Yvanny Mpano. Yakozwe gutyo kugira ngo hatambutswe ubutumwa bw’ibikubiyemo. Ibyo byatumye hibazwa ku rukundo rw’abo bombi. Kibasumba yavuze ko nta rundi rukundo bafitanye urutse urwa kivandimwe.

Yagize ati:”Oya! Ntabwo ndi mu rukundo na Yvanny Mpano. Yvanny ni umugabo ufite urugo, njye ndi umwana w’umukobwa ndacyarerwa ntabwo ndi mu rukundo na we rw’abakuru, urukundo dufitanye ni urwa kivandimwe.”

Yvanny Mpano wafashije Kibasumba Confy muri iyo ndirimbo ‘Indahiro’ ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite indirimbo zirimo; Ndabigukundira, Amateka na Tambuka ziririmbwa no mu bukwe. Indirimbo aherutse gushyira hanze ni iyitwa ‘Umuhigi.’

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow