Ross Kana yahishuye impamvu nyamukuru yatumye ahindura izina
Rubangura David umaze kumenyekana nka Ross Kana, yasobanuye ko yahisemo kwitwa izina Ross Kana kubera ko yabonaga izina Rubangura ritagezweho mu muziki w'iki gihe.
Mu buzima busanzwe uyu musore ababyeyi be bamwise Rubangura David ndetse iri zina n'i ryo yabanje kujya akoresha mu muziki akiri muri MIE, gusa akimara kwinjira muri 1:55Am we n'itsinda rye bahitamo kuba barihindura.
Mu kiganiro Ross Kana yagiranye na Radio Rwanda yasobanuye ko akigera muri label ya 1:55Am we n'itsinda rye bakorana bahisemo kuba bahindura iri zina, yagize ati "Ngewe na 'team' yange twahisemo guhindura izina kuko Rubangura ntabwo ryari rijyanye n'umuziki w'ubu... Ntabwo ryatwikaga ariko Ross Kana ryo niyo najya hanze umunyamahanga byamworohera kurivuga."
Yasobanuye ko kandi izina Ross Kana rifite ubusobanuro bw'ifarasi y'inyembaraga bivuze ko nawe kuva yakwinjira muri 1:55Am ari naho yitiriwe iri zina, yahise yiyemeza kuzana imbaraga zidasanzwe nk'uko izina rye ribivuga, ndetse ko yemeye guhara indirimbo ze 3 yari yarakoze mbere akitwa Rubangura, kugirango yubake izina nka Ross Kana.
Uyu musore ugiye kumara hafi umwaka asinye amasezerano muri 1:55Am, amaze gukoreramo indirimbo ebyiri gusa harimo Fou de toi yakoranye na Element na Bruce Melody ndetse n'indirimbo Sesa yakoze ku giti ke ari nayo ndirimbo ye bwite akoze kuva yahindura izina.
What's Your Reaction?








