Habereye intambara y’iminota 38! Ibyo wamenya kuri Zanzibar iza gutangirwamo ibihembo bya Trace
Ibirwa bya Zanzibar biherereye mu Nyanja y’Abahinde bashatse amahoro biyunga ku gihugu cya Tanzania ariko ntibyababuza kugira ubuyobozi bwabo. Ni hamwe mu hantu hasohokerwa cyane hakira n’ibirori bitandukanye, ubu baryohewe na Trace.
Zanzibar ni ihuriro ry’ibirwa biherereye mu Nyanja y’Abahinde hafi y’igihugu cya Tanzania ibyo byatumye biyunga kuri Tanganyika byombi byitwa Leta Zunze Ubumwe za Tanzania. Ahantu biherereye bibafasha kubona amafaranga menshi avuye mu bukerarugendo. Hari kubera iserukiramuco hazatangirwe n’ibihembo bya Trace ku wa 26 Gashyantare 2025.
Inzimburamateka zigaragara kuri murandasi zivuga ko abantu bageze banatura ku birwa bya Zanzibar mu myaka 20,000 ishize. Bahageze muri iyo myaka igihe ubucuruzi bwari bukajije umurego hagati y’umugabane w’Afurika, Ihembe ry’Afurika, Ibigobe by’Abarabu, Iran n’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’U Buhinde.
Kimwe mu birwa bya Zanzibar cyitwa Ungunja cyari icyambu karundura cyakiraga abacuruzi babaga bavuye muri Afurika mu Burasirazuba bwo Hagati cyangwa se ababaga bavuye mu Buhinde, bakaharema ingando birangira bahatuye barahagukira.
Abahatuye cyane ni abaturage bo muri Oman na Yemen bahahanga umujyi wiswe Stone Town bahubaka umusigiti wa mbere mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba no mu biyaga bigari. Nyuma wa mujyi barawuhinduye bawita Zanzibar City, ubu ni nawo murwa mukuru wa Zanzibar uri ku kirwa cya Unguja.
Abanyarwanda bati:"Umwera uturutse i Bukuru ukwira hose," ihuriro ry'ibirwa byose bahise babyita Zanzibar.
Mu gihe cy’ubukoloni, abakoloni bahageze bwa mbere ni abari mu bwami bwa Portugal, bahayoboye igihe cyirenga imyaka 200. Mu mwaka wa 1698, yafashwe n’abo mu bwami bwa Oman, bahateza imbere biciye mu buhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu bibateza imbere karahava.
Mu mwaka wa 1890 hafashwe n’U Bwami bw’U Bwongereza. Umwami ukomoka muri Oman wari uhayoboye yaratanze asimburwa n’undi utaremewe n’U Bwongereza bibajyana mu ntambara yiswe Anglo-Zanzibar War yabaye mu mwaka wa 1896.
Ni intambara yamaze igihe gito mu mateka y’intambara. Yatangiye saa 9:00-9:38’ bemeye kuyoborwa n’Abongereza babageza mu mwaka wa 1963 ubwo bahabwa ubwigenge. Mu mwaka wa 1964 bunze ubumwe n’igihugu cya Tanganyika byitwa Leta Zunze Ubumwe za Tanzania.
Iki gihugu cyigizwe n’ibirwa Pemba na Unguja, gifite ubuso buri munsi y’ubw’intara y’Amajyaruguru mu Rwanda. Zanzibar ifite 2,462 km2 naho intara y’Amajyaruguru ifite 3,276 km2.
Hakurikijwe ibarura ry’abaturage ryabaye mu mwaka wa 2022 ryatangaje ko ituwe n’abaturage bagera kuri 1,889,773.
Hakoreshwa amafaranga y’Amashilingi yo muri Tanzania [TZS].
Ushaka kumenya isaha bagezeho, ufata iya GMT ukongeraho amasaha 3 nk’uko hano mu Rwanda kuri GMT hongerwaho amasaha 2.
Iki gihugu gifite ubuyobozi bwacyo bwumvikana n’ubwa Tanzania. Perezida wacyo ni Hussein Ali Mwinyi.
Ubu amaso y’abakunzi b’imyidagaduro cyane cyane bo muri Afurika bayerekejeyo kubera ko ni ho hagiye gutangirwa bimwe mu bihembo bikomeye kuri uyu mugabane w’Afurika bizwi nka ‘Trace Awards,’ bizatangirwa ahazwi nka The Mora ku wa 26 Gashyantare 2025.
Ibirwa bya Zanzibar byiyunze kuri Tanganyika byose byitwa Leta Zunze Ubumwe za Tanzania
Imijyi ya Zanzibar yegereye Inyanja y'Abahinde
Zanzibar iherereye mu Nyanja y'Abahinde
What's Your Reaction?










