Niyonshuti Annick (Killaman) yasezeranye imbere y'amategeko n'umugore we (Amafoto)

Umukinnyi wa filime nyarwanda Niyonshuti Annick uzwi ku izina rya Killaman yasezeranye imbere y'amategeko n'umugore we Umuhoza Chemusa bamaranye imyaka umunani babana. Ni umuhango witabiriwe n'abakinnyi babana mu ruganda rwa sinema.

Feb 8, 2024 - 14:58
Feb 8, 2024 - 22:04
 0
Niyonshuti Annick (Killaman) yasezeranye imbere y'amategeko n'umugore we (Amafoto)

Ni umuhango wabanjirijwe no gusezerana imbere y'Imana mu musigiti nyuma baza kwerekeza ku biro by'umurenge wa Nyarugenge aho basezeraniye imbere y'amategeko biyemeza kubana nk'umugore n'umugabo byemewe n'amategeko.

Ni igitekerezo Killaman yaramaranye imyaka igera ku munani ariko yarabuze ubushobozi bwo kuba yagishyira mu bikorwa gusa nk'uko akunze kubivuga avuga ko ubu ubuzima bwe n'umuryango we bwamaze guhinduka kuva aho yinjiye mu mwuga wo gukina filime ari naho yakuye ubushobozi bwo kuba yakora ubukwe.

Killaman n'umugore we bari bamaze imyaka umunani babana aho biyemeje kuba nk'umugore n'umugabo mu mwaka 2015 nyuma gato Killaman yarakirangiza amashuri ye atangiye gushakisha ubuzima.

Kugeza ubu bamaze kubyarana abana babiri.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow