Icyongereza cya Diamond Platnumz cyongeye kuvugisha abantu
Igihe Diamond Platnumz yarahuye n'umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Jason Derulo, amubaza igihe yahagereye aho bari bagiye gufatira amashusho y'indirimbo 'Komasava' isubiwemo (Komasava Remix), ibyo Diamond yamusubije byatumye bamwibazaho ku bumenyi bwe mu rurimi rw' Icyongereza.
Amashusho yagiye hanze, agaragaza Diamond Platnumz ahuye n'umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Jason Derulo, na we (Derulo) agahita amubaza igihe yagereye aho bari bagiye gufatira amashusho y'indirimbo 'Komasava isubiwemo (Komasava Remix),' Diamond amusubiza ibyatumye bamwibazaho, avuga ko yahageze 'cya kabiri mugitondo.'
Diamond Platnumz uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Komasava' isubiwemo (Komasava Remix) yakoranye n'Abanyafurika y'Epfo barimo Khalil, Chley na Jason Derulo, yongeye kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga bidatewe n'ibyo yaramazemo iminsi avugwamo birimo gutandukana n'abagore cyangwa se gucudika n'abakobwa batandukanye.
Ubu ari kugarukwaho bitewe n'amashusho yagaragaye ari gusuhuzanya na Jason Derulo yabazwa igihe yahagereye (yabimubajije mu rurimi rw'Icyongereza), agasubuza ibikocamye.
Jason Derulo yagize ati:"Ni ryari wageze muri uyu mujyi?" Diamond Platnumz yahise amusubiza agira ati:"Cya kabiri? Cya kabiri mugitondo (2nd in the morning)."
Abantu babonye ayo mashusho akomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, bakemanze ubumenyi bw'umuhanzi Diamond Platnumz wavuzweho kumara igihe yigishwa ururimi rw' Icyongereza. Hari abavuze ko arimo arasebya umugabane w'Afurika.
Ibyo bije bikurikira andi mashusho yamugaragaje arimo arasezera abana be; Nilan na Tiffah babana na nyina, Zari Hassan, muri Afurika y'Epfo, Tiffah amubaza impamvu abasize, Diamond Platnumz akamusubiza mu buryo budafutuye. Agira ati:"Ngiye gukora ukundi kuririmba."
Hari uwitwa Allan wigeze kuvuga ko yamaze igihe yigisha ururimi rw' Icyongereza abahanzi bose bahuriye mu nzu ifasha abahanzi ya Diamond Platnumz yitwa Wasafi Classic Baby (WCB). Yahamije ko yigishije abarimo Diamond Platnumz, mushiki wa Diamond Platnumz witwa Esma Platnumz, Rich Mavoko, Harmonize na Chege.
Iyo myigishirize ye yakomeje gukemangwa, abantu bakurikira Diamond Platnumz bavuga ko adakunda kwita ku kibonezamvugo cyo mu rurimi rw'Icyongereza; avuga amagambo adakurikije amategeko yo muri urwo rurimi.
What's Your Reaction?










