Bruce Melody yongeye kwigarurira Kenny Sol

Umuhanzi Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol yamaze gusinya amasezerano y'imikoranire na 1:55 Am isanzwe ifasha Bruce Melody, Ross Kana ndetse na Element.

Feb 21, 2024 - 18:34
Feb 21, 2024 - 18:58
 0
Bruce Melody yongeye kwigarurira Kenny Sol

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024 ko Kenny Sol yamaze gusinya amasezerano mu nzu ifasha abahanzi 1:55 Am isanzwe ibarizwamo Bruce Melody, Element ndetse na Ross Kana.

Kenny Sol asinye aya masezerano mugihe hari hamaze iminsi bivugwa ko yaba agiye kwerekeza muri iyi label gusa ku mpande zombi  bari baranze kugira icyo babitangazaho. Si Kenny Sol gusa washyirwagwa mu majwi kuko na Kevin Kade nawe byavugwaga ko yaba agiye kwerekeza muri 1:55 Am.

Si ubwa mbere Kenny Sol agiye gukorana na Bruce Melody kuko muri Gicurasi 2020 nibwo Bruce Melody yatangaje ko agiye kujya amufasha we na Juno kizigenza bakagira aho bagera babifashijwemo n'impano idasanzwe yari yababonyemo.

Gusa ntibyaje gukunda ko bakomezanya kuko muri Kanama 2021, Bruce Melody yaje kubarekura ngo batangire bakore umuziki bifasha nabo bagire aho bigeza cyane ko bari bamaze kumenyekana.

Umubano wabo ntiwarangiriye aho kuko mu mwaka 2023 Juno kizigenza yaje kubifashisha mu ndirimbo ye yise igitangaza yasohotse no kuri album ye yise Yaraje, indirimbo yakunzwe na benshi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow