Kevin Hart yacyeje u Rwanda rwamuhumuye amaso

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filimi w'Umunyamerika, Kevin Hart, yongeye gukeza u Rwanda binyuze mu gihangano cye yise "Acting my Age" cyanyujijwe kuri Netflix.

Nov 25, 2025 - 12:36
Nov 25, 2025 - 14:53
 0
Kevin Hart yacyeje u Rwanda rwamuhumuye amaso

Hart agaragaza ko yasanze u Rwanda ari igihugu gitekanye, gifite isuku idasanzwe ndetse yasanze gifite n'abaturage bafite ubumwe kandi barangwa no kugira ikinyabupfura.

Iki gihangano cy'uyu munyarwenya cyagiye hanze ku wa 24 Ugushyingo 2025, yafashemo iminota igera 13 yose acyeza u Rwanda aheruka gusura mu myaka ibiri ishize. 

Kevin Hart muri iyi minota agaruka ku rugendo yagiriye mu Rwanda, ndetse agaragaza ko yatunguwe ni uko yarusanze bitandukanye n'uburyo Abanyamerika basuzugura Afurika muri rusange. Avuga ko yagenze ku mihanda yo mu Rwanda agasanga na kanda kaharangwa ariko na none cyane agakorwa ku mutima n'igikorwa cy’Umuganda.

Agaruka ku mutekano urangwa mu Rwanda, yemeje ko ahagera yabonye ari ahantu yatemberera ndetse akaharuhukira by’ukuri.

Yagize ati "Igihe uri mu Rwanda wumva ibintu byose bitekanye kandi biteguye neza ku buryo wibaza impamvu ibindi bihugu bidashobora kugera kuri uru rwego." 

Kevin Hart n'umuryango we bari mu Rwanda basuye inzu icuruza imitako n'ibikoresho bya Kinyarwanda 

Uyu munyarwenya kandi yacyebuye abo mu Burengerazuba bw’Isi bagifite imyumvire iciriritse ku mugabane w'Afurika, asobanura ko na we ubwe byamusabye gusura u Rwanda agasanga bitandukanye n’uko yatekerezaga Afurika. 

Kevin Hart n'umuryango we basuye u Rwanda muri Nyakanga 2023, basura Pariki y'Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Akagera ndetse bagira n'umwanya wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kevin Hart yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com