Muyoboke Alex yahishuye impamvu Main Auditorium ari yo nyubako y'umuziki iri mu Rwanda
Muyoboke Alex umaze imyaka irenga 20 akora akazi ko kuzamura no kureberera inyungu abahanzi, yavuze ko inyubako iramutswa umuziki mu Rwanda ari Main Auditorium.
Muyoboke Alex ni umwe mu bubatse izina rikomeye cyane mu bijyanye no kuzamura abahanzi agategura n’ibitaramo binyuranye, yashimangiye ko inzu y’imyidagaduro iri muri Kaminuza y’U Rwanda Ishami rya Huye [Butare], Main Auditorium, ari yo nzu yonyine yakorerwamo igitaramo cy’umuziki abakitabiriye bakanyurwa.
Ni kenshi abantu bavuga ko nta nyubako ngari zakorerwamo ibitaramo by’umuziki mu Rwanda. Aho usanga ababitegura bifashisha izikinirwamo baskeball zikaberamo n’inama nka Bk Arena.
Abakomeje gukurikiranira hafi imyidagaduro bavuga ko hakwiye kubakwa inzu yahariwe umuziki ku buryo abitabiriye ibitaramo banyurwa n’umuziki bagezwaho.
Muyoboke Alex wazamuye ndetse akanareberera inyungu abahanzi barimo: Tom Close, The Ben, Dream Boyz, Urban Boyz, na Charly & Nina, yabigarutseho avuga ko nta yindi nzu y’umuziki iri mu Rwanda uretse Main Auditorium.
Yagize ati:”Mu Rwanda turacyafite ikibazo cy’inyubako zagenewe kuberamo ibitaramo by’umuziki. Hano i Kigali ntayihari. Inzu yagenewe ibitaramo by’umuziki nakubwira ni Main Auditorium gusa.”
“Ni Main Auditorium kubera ko ni yo nyubako yonyine hano mu Rwanda yubakitse mu buryo bugenewe umuziki, ushyiramo sound ukumva bimeze neza. Ifite stage (siteji) nziza, abahanzi baririmba ntawe bakingirije cyangwa se ngo bize kubasaba guhindukira. Abitabiriye baryoherwa n’umuziki pe!”
Yakomeje avuga ko ikibazo ifite ari uko ari inzu nto. Iyi nzu ifite imyanya 1500, ariko iyo habereyemo igitaramo kinini abandi barahagarara bakarenga 2000.
Muyoboke yongeyeho ko icyo kibazo cy’ibura ry’inyubako z’umuziki, bakigejeje no muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, bafite ikizere ko cyizakemuka mu bihe biri imbere.
Muyoboke afata Main Auditorium nk'inyubako y'umuziki iri mu Rwanda
Iyi nyubako yamaze no kuvugururwa imbere n'inyuma
What's Your Reaction?










