Diplomat yatangaje impamvu indirimbo ye na Ariel Wayz itagiye hanze
Umuraperi nyarwanda, Diplomat yavuze ko impamvu indirimbo ye na Ariel Wayz itagiye hanze ari ukutumvikana kwabaye hagati y’abashinzwe kumucururiza ibihangano bye na YouTube.
Umuraperi Diplomat Nuru Fasasi uzwi mu nka Diplomat yavuze ko indirimbo yitwa ‘SAPIOSEKSHO’ yakoranye na Ariel Wayz yagomba kujya hanze ku wa Kane, tariki ya 29 Kanama 2024, itagiye hanze kubera ibibazo byavutse hagati y’abashinzwe ubucuruzi bw’ibihangano bye na YouTube.
Nyuma yuko kuwa Kabiri, tariki ya 27 Kanama 2024, Diplomat aciye ku rubuga rwa X akavuga ko abantu bagomba kwitegura indirimbo ye yari kujya hanze kuwa Kane, bikarangira itagiye hanze, yongeye ajya kuri urwo rubuga ahishura icyatumye atayisohora.
Yagize ati:”Mbiseguyeho ku bwo kudashyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘SAPIOSEKSHO’ nakoranye na Ariel Wayz, mu ijoro ryo kuwa Kane nk’uko nari nabibasezeranyije.”
“Hari ukutumvikana gutunguranye kwabaye hagati y’abashinzwe kuncururiza ibihangano na YouTube. Njye n’itsinda ryanjye turi gukora uko dushoboye ngo tubicyemure, indirimbo iraza kubageraho vuba.”
Nubwo atigeze avuga intandaro y'uko kutumvikana, bamwe mu bakoresha urubuga rwa X bamugaragarije urukundo bavuga ko bakiyitegerezanyije amatsiko. Hari uwagize ati:”Niriwe nsura imbuga zawe ushyiraho indirimbo nahebye ariko turahari.” Undi ati:” nta ribi umusaza, ko ntacyo twakuburanye se! Fata igihe ubikoreho.”
Yatangaje ibyo hari hashize umwanya umuhanzikazi Ariel Wayz avuze ko agiye kumvikana mu ndirimbo idasanzwe. Ati:”Mba maze iminsi narabaretse mukagira ngo! Vuba aha ndabarekurira igisasu (rocket).”
Iyi ndirimbo “SAPIOSEKSHO” igiye kujya hanze yarabanje kugarukwaho mu buryo butandukanye. Mu minsi yashize Diplomat yikomye Bad Rama wayikoresheje muri filime ye yitwa ‘Dayana’ kandi nta biganiro bagiranye, gusa nyuma Diplomat yaje kuvuga ko bumvikanye we na Bad Rama babikemura mu bwumvikane.
Diplomat yari yateguje indirimbo ye nshya
Diplomat yiseguye ku bari bategereje indirimbo ye nshya
Abakoresha X bumvise ibyo Diplomat yahuye na byo
Hagiye kujya hanze indirimbo Ariel Wayz yafatanyije na Diplomat
What's Your Reaction?










