Yashize ibinya! Madederi yavuze ko adashishikajwe n'urukundo kandi arurimo
Umukinnyikazi wa filime nyarwanda, Dusenge Clenia uzwi nka "Madederi" yasohoye amafoto amugaragaza ari kumwe n'umugabo we, Rugamba Faustin baherutse gusezerana mu mategeko. Yayakurikije amagambo ateye kwibaza ibyo yahuriye na byo mu rukundo.
Madederi wamenyekaniye cyane muri sinema nyarwanda biciye muri filime ya "Papa Sava" yashyize hanze amafoto ari kumwe n'umugabo we, Rugamba Faustin. Ariko yahise avuga ko afite ubunararibonye mu rukundo kuko yaruciyemo atari na ngombwa yo kururata.
Madederi yasezeranye mu mategeko na Rugamba Faustin wahoze aconga ruhago mu Rwanda, ku wa 24 Werurwe 2025, mu Karere ka Rwamagana.
Amakuru amaze kujya hanze ahamya icyo gikumwe yateye, Madederi yakomeje kubigira ibanga, ababimubajijeho akababwira ko ari filime bari barimo gukinirayo, ayo makuru ari ibihuha.
Mugitondo cyo kuri uyu wa 20 Mata 2025 nibwo yatunguranye asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto amugaragaza ari kumwe n'uwo mugabo we, Rugamba Faustin, ubona ko bahuje urugwiro banishimira urwo bakundana.
Uyu mugore yayakurikije amagambo agaragaza ko urukundo atari rushya kuri we.
Yagize ati:"Zimwe mu nkuru si ngombwa kuzivuga, kuko tuba twarazibayemo."
Ayo magambo yakurikije amafoto ari kumwe n'umukunzi we, aravuga ko bitari ngombwa guhita atangaza ko yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we mushya kuko ibyo si inkuru nshya kuri we. Ni ibintu yigeze gucamo.
Yasezeranye na Rugamba hari haciye iminsi atandukanye n'umugabo witwa, Ngiruwonsanga Innocent babyaranye umwana w'umukobwa ndetse basezeranye mu mategeko mu mwaka wa 2017.
Uretse umwuga wo gukina sinema akora, Dusenge Clenia (Madederi) ni na rwiyemezamirimo.
Madederi yemeye ko yasezeranye mu mategeko na Rugamba Faustin ku wa 24 Werurwe 2025
What's Your Reaction?










