Drake n'abanya-Nigeria bakomeje gutera amabuye Recording Academy itegura Grammy awards

Drake ukomoka mu gihugu cya Canada ndetse n'abakomoka mu gihugu cya Nigeria batangiye gutera amabuye Recoding Academy itegura ikanatanga ibihembo bya Grammy bayishinja uburiganya n'ubujura bw'ibihembo bakabiha abatabikwiye.

Feb 5, 2024 - 17:58
Feb 5, 2024 - 18:49
 0
Drake n'abanya-Nigeria bakomeje gutera amabuye Recording Academy itegura Grammy awards

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 04 Gashyantare 2024, nibwo isi yose cyane cyane abakurikirana iby'imyidagaduro bari bahanze amaso mu mugi wa Los Angeles muri America bategereje kureba abanyamahirwe bari bwegukane ibyo bihembo bya Grammy kuri iyi nshuro, cyane ko ari ibihembo bibona umugabo bigasiba undi, ndetse n'uwabashije kukegukana afatwa nk'ikirangirire.

Muri abo bari babihanze amaso harimo n'abanya-Nigeria bari bategereje kureba ko abahanzi nka Davido, Asake, Ayra Starr, Olomide ndetse na Burna Boy ko baza kugira bimwe mu bihembo bari bahataniye  begukana nk'uko bari babyiteze.

Gusa siko byaje kugenda, kuko baje gutungurwa n'uko aba bahanzi bose nta numwe wabashije kwegukana igihembo na kimwe ngo agitahane I Logos muri Nigeria.

Ibi byaje guteza impaka ndende kuko abanya-Nigeria batangiye gushinja Recording Academy itegura ikanatanga ibi bihembo gukoresha uburiganya bakiba abahanzi babo ibihembo bari bakwiye.

Si abo muri Nigeria gusa kuko na Drake ukomoka mu gihugu cya Canada mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yanenze bikomeye Recording Academy avuga ko ababitanga bakoresha ubujura ndetse bakabitanga bakurikije uko babishaka ataruko umuntu ashoboye.

Ubwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 66, Africa muri ibi bihembo yarihagarariwe na Tyla wo muri South Africa, Burna Boy, Asake, Ayra Starr, Olomide, Davido ndetse na Musa Keys.

Tyla niwe muhanzikazi wa Africa wabashije kwegukanamo igihembo, atsindira icya The Best African music performance award abifashijwemo n'indirimbo ye "Water".

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow