Impamvu nyamukuru yatumye Prince Kiiiz ashyira igiciro cy’indirimbo kuri miliyoni (1000,000 RWF)

Nyuma yo kuvugwa ko Producer Prince Kiiiz yafashe umwanzuro wo gukorera indirimbo miliyoni (1000,000 RWF), uyu musore yamaze kubihamya.

Oct 31, 2024 - 22:15
Nov 1, 2024 - 14:04
 0
Impamvu nyamukuru yatumye Prince Kiiiz ashyira igiciro cy’indirimbo kuri miliyoni (1000,000 RWF)

Producer Prince Kiiiz uherutse kuvugwaho kuzamura igiciro cy’indirimbo akorera muri studio ye yise ‘Hybrid Music’ akakigira miliyoni (1000,000 RWF), yabihamije ko yafashe uwo mwanzuro kubera izamuka ry’ibyuma bitunganya indirimbo.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira 2024, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko utunganya indirimbo Producer Prince Kiiiz yazamuye igiciro akoreraho indirimbo agikura ku bihumbi 500,000 RWF akigira miliyoni y’Amanyarwanda (1000,000 RWF).

Ni ibintu byabyaye impaka ku mbuga nkoranyambaga bamwe bibaza icyatumye abikora kandi hari abahanzi b’Abanyarwanda bakirwana n’ubuzima cyangwa se batarabasha gutera imbere. Bamwe bavuga ko bitari bikwiye kuba yabikora.

Mu kiganiro yagiranye na Igisubizo.com yahamije ko ari byo koko yafashe uwo mwanzuro ntakuka kandi azajya akorera izo ndirimbo muri studio ya ‘Hybrid Music.’

Yagize ati:”Ni byo nazamuye igiciro nyivana ku bihumbi 500,000 RWF nyigira miliyoni (1000,000 RWF). Impamvu ni uko ari urwego rwacu rwa tekinoloji ruri kuzamuka. Agaciro kandi k’uburyo dukoramo indirimbo kagenda kazamuka, ariko ndatekereza ko nta kintu kidasanzwe nakoze; ibiciro byazamutse nanjye nzamura ibiciro.”

“Ikindi kandi mumenye ko iterambere ryacu ryateye imbere, ku bw’ibyo natwe tugomba gutera imbere, tukazamura urwego rw’ibyo dukora.”

Igisubizo.com yamubajije niba igitutu cy’abahanzi bakiyubaka badafite ubushobozi kitazatuma yisubiraho, ahamya ko yafashe umwanzuro awufashe.

Ati:”Urwego (level) cyangwa se igitutu cyo gukorera ku bantu nararurenze. Baza bataza umuziki urakomeza, icyo nzi cyo ni uko iyo ukora ibintu byiza abantu baza kubishaka.”

“Urwego ni urwo rwa miliyoni […] uwiteguye anayafite azaza dukorane utayafite ajye kuyashaka.”

Prince Kiiiz yongeyeho ko atazaca ayo mafaranga agendeye ku rwego rw’umuhanzi ukizamuka cyangwa se ngo uwamenyekanye, bose ngo igiciro ni kimwe.

Uyu musore Prince Kiiiz ni umwe mu batunganya indirimbo bahagaze neza mu Rwanda. Ubu akaba ashimirwa ko akomeje guteza imbere injyana ya Hip-Hop, bitewe nuko indirimbo yakoze yitwa ‘Puta’ yahuriyemo BullDogg na Juno Kizigenza yamaze kuzuza inshuro miliyoni yarebwe ku rubuga rwa YouTube.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow